Karongi: Habimana yashinze urubuga rufasha abarimu bagenzi be gutanga uburezi bufite ireme - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwarimu wigisha mu Ishuri Nderabarezi rya Rubengera mu Karere ka Karongi, mu mfashanyigisho asangiza bagenzi be yibanda ku masomo agenewe abana b’incuke n’ajyanye n’ubugeni n’ubukorikori.

Yagize ati “Ntegura isomo, nkaryigisha nifata amashusho nanerekana ibikoresho byakwifashishwa mu kuryigisha, nkanagaragaza imikoro y’ingenzi yafasha umurezi kumvikanisha isomo ari kwigisha.”

Mu gutegura imfashanyigisho, Habimana yifashisha ibikoresho birimo imifuka n’impapuro. Avuga ko iki gitekerezo yakigize nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari abarimu bigisha mu mashuri y’incuke batarize kwigisha.

Habimana umaze imyaka itandatu afatanya n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, kwandika ibitabo no gutegura integanyanyisho, amaze guhabwa ibikombe bibiri bitewe n’uruhare agira mu gufasha bagenzi gutanga uburezi bufite ireme.

Agira ati “Turacyafite umubare muke w’abarimu basobanukiwe neza ibijyanye n’uburezi bw’incuke ndetse n’amasomo y’ubugeni n’ubukorikori. Intego yanjye ni ugufasha bagenzi banjye gutanga uburezi bufite ireme.”

Mwarimu Habimana asanzwe yifashishwa na REB mu guhugura abarimu mu bijyanye no gukora imfashanyigisho ndetse yanafashije iki kigo mu itegurwa ry’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi.

Agira ati “Mwarimu igihe ategura isomo akwiye kwibanda ku buzima bwa buri munsi umwana abayemo kandi iryo somo rikaba riha umunyeshuri umwanya uhagije wo gukora, ntabe ari mwarimu ukora gusa. Abanyeshuri bakunda kwiga bakora, bishimisha, kuko ibishimisha umwana bimufasha kumva isomo vuba.”

Mu 2017, uyu mwarimu yahawe igikombe nk’umwe mu bari bahagarariye TTC Rubengera mu marushanwa yo guhanga udushya. Icyo gihe yari yakoze imfashanyigisho ikomatanyije yise ‘Ityazo’. Iyi mfashanyigisho yari igishushanyo gikubiyemo ubuzima bwose bw’igihugu ku buryo mwarimu ayereka abanyeshuri akababaza icyo babonye kuri icyo gishushanyo akabona aho ahera abasobanurira.

Mu 2020, nabwo Habimana yahawe igikombe ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, mu marushanwa yiswe ‘Innovation mu Burezi’. Icyo gihe yari yakoze imfashanyigisho yereka abarimu uko bakwiye kwigisha isomo ry’imibumbe igaragiye izuba.

Amashusho yigisha abarimu uburyo bwiza bwo gutegura imfashanyigisho uyu mwarimu ayashyira kuri Channel ya YouTube yitwa ‘Zoom eye TV’. Avuga ko intego ye ari ugufasha bagenzi be gutanga ubumenyi bufite ireme.

Habimana Innocent wagize uruhare mu itegurwa ry’iteganyanyisho ishingiye ku bushobozi, CBC, ikoreshwa mu burezi bw’u Rwanda, ari gusangiza bagenzi be uburyo bwiza bwo gutegura imfashanyisho wifashishije imikino y’abana



source : https://ift.tt/3AbIk9z
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)