Karongi: Hafashwe ingamba mu guhangana n’abahinzi ba kawa bagurisha ifumbire, hari iyafatiwe mu Kivu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nama yahuje abashinzwe ubuhinzi n’abafite inganda zitunganya umusaruro wa kawa muri aka karere, byavuzwe ko hari ibilo 120 by’ifumbire byafatiwe mu Kivu bigiye kugurishwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakurikirana bagasanga ari iyari yahawe abahinzi ba kawa. Hari kandi indi fumbire yafatiwe mu Murenge wa Gitesi nayo igiye kugurishwa kandi yari yahawe abahinzi ngo bayishyire mu ikawa.

Umuyobozi w’Uruganda Kopaki rutuganya umusaruro wa kawa mu karere ka Karongi, Bahati Thierry, avuga ko kuba bamwe mu bahinzi bahabwa ifumbire yo gushyira mu ikawa bakayigurisha bigira igaruka zirimo no gutuma inganda zitabona umusaruro uhagije wo gutunganya.

Yagize ati “Ni byo hari abahinzi ba kawa bagurisha ifumbire tuba twabahaye. Hari ababeshya ko bafite ibiti byinshi bya kawa kandi bafite bike bahabwa iyi fumbire bagahita bayigurisha. Ibi bigira ingaruka nyinshi kuko hari uyibura kandi yakagombye kuyibona, indi ngaruka ni uko umusaruro wakabaye uboneka iyo ifumbire itagiyemo ntuboneka. Kandi umusaruro iyo utabonetse n’ubwiza bwawo buba bwagabanutse. Yaba umuhinzi arahomba ndetse n’igihugu cyose muri rusange kigahomba umusaruro.”

Uruganda rwa Kopaki rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 1000 ariko ntirwazibona kuko umusaruro wa kawa ukiri muke.

Bahati avuga ko toni nyinshi babonye ari 950 mu 2018 mu gihe mu 2020 umusaruro wa kawa wagabanutse ugera kuri toni 400 gusa.

Umuhinzi wa Kawa, Habimana Emmanuel, akaba n’Umuyobozi w’Uruganda rwa Twumba, avuga ko kuba bamwe mu bahinzi ba kawa bagurisha ifumbire yagenewe kuyifumbira bituma inganda zihanganira umusaruro muke wabonetse.

Ati “Umusaruro tubona mu nganda ntabwo uhagije kuko uramutse uhagije, ntabwo inganda zajya zirenga zone zahawe gukoreramo ngo zijye gushakisha umusaruro hirya no hino.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niragire Théophile, yabwiye IGIHE ko bafashe ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’abahabwa ifumbire yo gushyira mu ikawa bakayigurisha.

Yagize ati “Ntibigikunze kubaho kuko twafashe ingamba zo gufatanya na ba nyir’inganda, amakoperative y’abahinzi ndetse n’inkeragutabara kugira ngo tujye dukurikirana ko ifumbire yose umuhinzi yahawe yakoreshejwe icyo yagenewe.”

Mu rwego rwo gufasha abahinzi ba kawa kongera umusaruro, umuhinzi ahabwa ifumbire n’imiti ku buntu, akazakatwa amafaranga yabyo ku musaruro yagurishije.

Akarere ka Karongi gashishikariza abahinzi gukunda kawa no kuyitaho uko bikwiye kuko ari kimwe mu bihingwa byinjiriza igihugu amadevize.

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, bitewe n’icyorezo cya COVID−19, ikawa u Rwanda rwohereza mu mahanga yagabanutseho 6%, amadevize u Rwanda rukura mu ikawa agabanukaho 11%.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga bikomoka ku Buhinzi n’Ubworoi, NAEB, kivuga ko muri uyu mwaka u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 19,723 rwinjiza miliyoni 60.4$.

Abahinzi b'ikawa mu Karere ka Karongi batunzwe agatoki mu mugambi wo kugurisha ifumbire



source : https://ift.tt/3vDUoQq
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)