Karongi: Ingo zisaga 5 000 zahawe amashanyarazi mu mwaka umwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bahawe amashanyarazi harimo n’inganda zikomeye, amashuri ndetse n’amasoko ya kijyambere muri iyi Mirenge itatu ya Karongi.

Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Karongi, Dusengimana Damien yavuze ko kugeza ubu bamaze kugeza amashanyarazi ku ngo nyinshi muri iyi Mirenge itatu, kandi ko byahise bizamura imibare y’abafite amashanyarazi muri Karongi, aho kugeza ubu ijanisha ryerekana ko ingo 58% zimaze kuyabona muri aka Karere, harimo ingo 14% zifite amashanyarazi afatiye ku mirasire y’izuba na 44% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari.

Dusengimana yakomeje avuga ko bakunze kugorwa cyane n’imiterere y’aka karere gafite imisozi ihanamye ndetse n’ingo hamwe na hamwe zitatanye, bigatuma kugeza amashanyarazi kuri bose bigorana ariko yemeza ko mu mwaka wa 2024 amashanyarazi azaba ari mu ngo zose za Karongi.

Bimwe mu bikorwaremezo by’ibanze twasuye muri iyi Mirenge byabonye amashanyarazi, harimo uruganda rukora ubwato rwitwa AFRINEST ENGINEERING ruherereye mu Murenge wa Bwishyura, Ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye giherereye muri uyu Murenge wa Mubuga ndetse n’amasoko ya kijyambere.

Abamaze kuyahabwa bagaragaza iterambere bagezeho

Calvin Omondi Oriare ni Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amashanyarazi muri iyi company ikora ubwato yitwa Afrinest Engineering ikorera mu Murenge wa Mubuga ku nkombe y’ikiyaga cya Kivu.

Omondi yavuze ko batangiye iyi sosiyete yabo akazi kagoranye cyane kuko batangiye gukorera muri uyu Murenge wa Bwishyura nta mashanyarazi bagira, kandi ibikorwa byabo byinshi birimo gukora ubwato, gusana ubwato n’ibindi bikenera amashanyarazi.

Yagize ati “Mu by’ukuri ndashimira REG kuba yaraduhaye amashanyarazi. Dutangira uyu mushinga byari bigoye kuko byadusabaga gukoresha “Generator” kandi igatwara amafaranga menshi cyane, ariko kubera ko uyu mushinga ari umwihariko mu Rwanda, Nyakubahwa Minisitiri w’Ibikorwaremezo yaradusuye abona umushinga ni mwiza, ahita asaba ko kuduha amashanyarazi byakwihutishwa, twahise tuyabona mu gihe kitarenze icyumweru kimwe. Mu by’ukuri ubu turakora neza kandi serivisi zacu turi kuziba abatugana nta mbogamizi.”

Umucungamutungo w’ishuri rya Groupe Scolaire Mweya riherereye mu Murenge wa Mubuga muri aka Karere ka Karongi, Murekatete Marie Louise yavuze ko mbere y’uko babona amashanyarazi akazi kabagoraga, cyane cyane gufotoza impapuro z’abanyenshuri zirimo n’ibizamini n’indangamanota, gutegura raporo, gusubirishamo abanyenshuri amasomo ya nijoro, ariko byose ubu byakemutse aho baboneye amashanyarazi.

Murekatete akomeza avuga ko bakoreshaga nk’amafranga ibihumbi birenga Magana atanu (500,000 Rwf) bajya gufotoza impapuro n’izindi serivisi bakenera zijyanye n’amashanyarazi, ariko ubu bakoresha amafaranga atagera ku bihumbi ijana (100,000 Rwf) kandi izo serivisi bazifitiye.

Mu murenge wa Gishyita na Mubuga twahasanze amasoko ya kijyambere atatu harimo n’agakiriro. Ayo masoko nayo nta muriro yagiraga bawubonye vuba.

Niyomugabo Edmond, ni umwe mu babaji bakorera mu Gakiriro gaherereye mu Mudugudu wa Rwamiko, Akagali ka Byaruhanga mu Murenge wa Mubuga.

Yavuze ko amashanyarazi yabafashije cyane kunoza ibyo bakora bituma n’isoko ryabo riba rigari babona abakiriya benshi.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 66,8% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba adafatiye ku muyoboro mugari.

Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2024 ingo zose zituye u Rwanda zizaba zifite amashanyarazi 100% harimo ingo 52% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 48% zizaba zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Agakiriro ka Mubuga ni kamwe mu bikorwaremezo byabonye umuriro w'amashanyarazi vuba
Imiriko mu Gakiriro ka Mubuga isigaye yihuta kubera umuriro w'amashanyarazi
Kuri Groupe Scolaire Mweya riherereye mu Murenge wa Mubuga abanyeshuri basigaye biga neza kuko babonye umuriro w'amashanyarazi
Kuri iri shuri batarabona umuriro bakoreshaga asaga ibihumbi 500 Frw mu gufotoza impapuro ariko kuri ubu bakoresha atarenga ibihumbi 100 Frw
Kuri uru ruganda rukora ubwato batarabona amashanyarazi bajyaga bagorwa no gukora akazi neza kuko byasaba kwifashisha generator
Muri Afrinest Engineering bishimira ko amashanyarazi yatumye akazi kabo koroha kandi kakihuta



source : https://ift.tt/3px1pBv
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)