Kayondo wahoze ari Umudepite ari gukorwaho iperereza ku byaha bya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo mugabo ukurikiranywe n’inkiko z’u Bufaransa yitwa Pierre Kayondo. Ku wa 28 Ukwakira 2021 nibwo dosiye ye yatangiye gusuzumwa n’Ubushinjacyaha bufite inshingano zo gukurikirana ibyaha by’iterabwoba.

Ikirego cye cyatanzwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta wiyemeje gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, Collectif des parties civiles du Rwanda (CPCR).

Umuyobozi wawo, Alain Gauthier, yatangaje ko Pierre Kayondo yari umunyamigabane muri Radio Télévision des Mille Collines, RTLM, ndetse yafatwaga nk’umuntu w’imena mu ishyaka rya MRND ryari rifite urubyiruko rw’Interahamwe rwakoze Jenoside.

Ku rutonde rw’abantu 1136 bari abanyamigabane muri RTLM, Kayondo ni umwe muri bo. Ari ku mwanya wa 365 ndetse inyandiko IGIHE ifitiye kopi zigaragaza ko yatanze amafaranga 10.000 Frw ayanyujije kuri konti yari muri BCR.

CPCR isobanura ko hari ubuhamya bugaragaza uko Kayondo yagize uruhare muri Jenoside, mu bwicanyi bwakorewe i Gitarama ku matariki ya 20 Mata.

Kayondo yabaye Perefe wa Kibuye n’Umudepite. Bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe mu Ruhango n’i Tambwe muri Gitarama. We yafashije mu ishingwa ry’amatsinda y’Interahamwe ndetse anayaha intwaro byiyongera ku kuba yaritabiraga inama zayo.

Gauthier yatangaje ko Kayondo yari umuntu wa hafi wa Colonel Aloys Simba na Ephrem Nkezabera, bombi bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamategeko wa CPC, Me Domitille Philippart, yatangaje ko ari inkuru nziza kuba uyu mugabo ari gukurikiranwa.

Ubutabera bw'u Bufaransa bwatangiye iperereza kuri Pierre Kayondo ukekwaho ibyaha bya Jenoside



source : https://ift.tt/3jOaEJO
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)