Ibi byabaye mu ijoro ryacyeye ahagana saa Sita z’ijoro mu Mudugudu wa Kamonyi mu Kagari ka Gikaya mu Murenge wa Nyamirama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Nyamirama, Nkurunziza Pascal, yabwiye IGIHE ko amakimbirane yaturutse kuri nyakwigendera wagiye gutega umusore yari yaragurije amafaranga 200 kugira ngo ayamwishyure ngo amugezeho birangira barwanye aba ari we uhasiga ubuzima.
Yagize ati “Bimaze kuba twagiyeyo tumenya amakuru ko uwo wapfuye yari yaragurije uwo musore amafaranga 200 hanyuma uwagurijwe amafaranga atashye asanga uwo wundi yamuteze ashaka kumwishyuza. Bararwanye rero umwe akubita undi icupa, undi na we ahita amukubita umuhini mu mutwe ahita yitaba Imana.”
Yasobanuye ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru babyutse bajya guhumuriza abaturage mu nama bakoze ndetse bahita banafata abandi baturage bakekwaho guteza umutekano muke muri uwo mudugudu.
Umusore wakubise umuturage umuhini mu mutwe akamwica ngo yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Mukarange kugira ngo akorerwe dosiye mbere y’uko ishyikirizwa Ubushinjacyaha.
source : https://ift.tt/3Ggplz2