Kicukiro : amagini atwitse eshanu zirakongoka||abaturage bagize ubwoba(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama haravugwa inkuru itangaje aho inzu eshanu zose zahiye bivugwa ko zokejwe n'amagini.

Iyi nkongi yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23 Ukwakira ubwo igipangu cy'inzu eshanu cyafatwaga n'imkongi yumuriro ,bigasaba ko hitabazwa polisi ngo ize kubafasha kuzimya.Abaturage mu bwoba bwinshi batangarije BTN TV ko inyandaro y' iyi nkongi ari amagini ba nyirinzu bafite.Bavuze ko bari basanzwe babona aba bantu banitse imyenda bakabona irahiye hanyuma bahamagara abanyamasengesho ikazima.Abandi batangaje ko kuri iyi nshuro bumvise umwana wa nyiri aya mazu yahiye atabaza ngo matera yabo irahiye bajya kuzimya bihita bitangira gufata inzu yose birakomeza kugeza inzu 5 zose zihiye abaturage dore ko banyiri urugo batari bahari.Ngo babajije igiteye iyi mpanuka maze uwo mwana ababwira ko ari ibintu byabo(amagini) bibatwikiye inzu.Bahise batabaza polisi iza kubafasha kuzimya iyi nkongi.

Abaturage basabye ko abantu bafite amajini nkaya bazajya batuzwa ukwabo ngo kuko birababzngamira cyane.



Source : https://yegob.rw/kicukiro-amagini-atwitse-eshanu-zirakongokaabaturage-bagize-ubwobavideo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)