Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira ubwo berekwaga itangazamakuru aho bari bari muri sitade ya IPRC Kigali bamwe muri bo bemeye amakosa bakoze bayasabira imbabazi.
Hamisi yavuze ko ubundi we akora akazi ko kurinda abahanzi bo mu nzu itunganya imiziki (Rocky Entertainment). Yavuze ko Polisi yabafatiye mu nzu y'umuturage Kabeza mu Murenge wa Kanombe ubwo yari arinze umuhanzi uzwi ku izina rya Papa Cyangwe.
Yagize ati "Ubundi Papa Cyangwe yari yazanye abantu benshi barimo gukora amashusho y'indirimbo ye. Byageze ku isaha ya saa saba z'ijoro tubona abapolisi batugezeho baradufata. Turemera amakosa twakoze kuko ibyo twarimo twari twarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi nta n'uburenganzira twari twabanje gusaba."
Nkotanyi niwe warimo gufata amashusho y'indirimbo, yavuze ko abikuyemo isomo rikomeye.
Yagize ati "Ibi bintu mbikuyemo amasomo akomeye,akazi narimo ntabwo nakarangije, naraye hano muri sitade nishyura n'amafaranga yo kwipimisha COVID-19. Ntabwo bizongera kumbaho nzajya ngerageza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 kandi ni nayo nama ngira bagenzi banjye, yaba abahanzi ndetse n'abanyarwanda muri rusange."
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagarutse ku bantu barenga ku mabwiriza nkana ndetse harimo n'abiha uburenganzira bwo gufungura utubari batabifitiye uburenganzira.
Yagize ati "Bariya bantu harimo 78 bafashwe mu gicuku bari mu nyubako y'umuturage Alexamdria Villa Apartment iri mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro. Nyiri iyi nzu yari yarashyizemo akabari kandi nta burenganzira yahawe nk'uko bigenda ku bandi bose. Andi makosa bakoze ni uko bumvise abapolisi baje bakingiranira muri ako kabari gafunganye kadakwiye kwakira abantu 78, byatumye abapolisi baharara."
Yakomeje avuga ko abandi bantu 35 bafatiwe mu kabari ko mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro nabo bakaba bafatiwe mu kabari kitwa Plan B kadafite ibyangombwa byo gukora ndetse bari banarengeje amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo. CP Kabera yavuze ko Polisi y'u Rwanda ikomeza gukorana n'abaturage ndetse n'izindi nzego kugira hagenzurwe abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Ati "Hari abantu bakunze kurenga ku mabwiriza yasohotse yo kwirinda COVID-19, ntabwo byemewe turakomeza gukora ubugenzuzi dufatanije n'inzego z'ibanze n'Umujyi wa Kigali. Abantu bose bakomeza kurenga ku mabwiriza bazafatwa babihanirwe."
Yakomeke akangurira abantu kwirinda kudohoka, bagakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi biri mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n'ubw'abandi baturarwanda kandi bazaba birinze ibihano bazahabwa nibaramuka bafashwe.
Ahafatiwe bariya bantu bose ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwahafunze mu gihe cy'amezi atatu ndetse beneho bacibwa amande. Bariya bantu bose bapimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo ndetse banacibwa amande.
Source : https://imirasire.com/?Kigali-Abantu-113-barimo-umuhanzi-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda