Kigali: Abantu 22 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha; Polisi yongeye kwihanangiriza abashoferi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bose beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukwakira, byabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

Umwe mu beretswe itangazamakuru akaba yaranakoze impanuka, yemeye ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara moto.

Yagize ati "Nafashwe kuwa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira nyuma yo gukora impanuka yabereye i Gikondo. Byatumye Polisi ipima isanga mfite alukolo ingana na 0.96. Sinzongera kunywa inzoga mbere yo gutwara ikinyabiziga."

Mugenzi we na we yemeye ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara moto abisabira imbabazi avuga ko atazongera kunywa inzoga ari butware ikinyabiziga.

Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi mu gihugu hose hagamijwe kurwanya ikintu cyose cyaba intandaro y’impanuka. Yaburiye abashoferi bica nkana amategeko n’amabwiriza yo mu muhanda.

Yagize ati "Twabivuze kenshi tubisubiramo ariko abantu bakomeje kubirengaho. Abantu barimo gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga kandi ni imwe mu mpamvu ziteza impanuka. Bariya bantu bafashwe bamwe bari bakoze impanuka kubera gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha."

Yakomeje yibutsa abantu ko Polisi itazahwema gufata abica amategeko, agira inama abashoferi kujya birinda gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga.

Abashoferi bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha



source : https://ift.tt/2XTkJ0y
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)