Kigali: Abashoferi 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu beretswe itangazamakuru ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ukwakira 2021, mu gikorwa cyabereye ku Cyicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

Umwe mu beretswe itangazamakuru yemeye ko yari yanyoye inzoga ubwo yafatwaga atwaye imodoka.

Yagize ati "Nafashwe ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021 mfatirwa Nyabugogo, nari nanyoye amacupa abiri ya byeri. Abapolisi bansabye guhuha mu kuma kagaragaza igipimo cya 2.46 bya alcool. Ni igihombo ku muryango wanjye nanjye ubwanjye, ntabwo nzongera kunywa inzoga ndi butware imodoka."

Umuvugizi wa Polisi wungirije CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko abafatiwe mu bikorwa bya Polisi bisanzwe kandi bizahoraho, bigamije kurwanya ikintu cyose cyaba intandaro y’impanuka.

Yagize ati "Polisi yagiye igaragaza abafashwe batwaye imodoka banyoye inzoga none haracyakomeza kugaragara abandi bakora ayo makosa. Ntabwo tuzahwema kurwanya abantu bafite bene iyi myifatire bakomeza gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga."

CSP Sendahangarwa yavuze ko Polisi itabuza abantu kunywa inzoga ariko ntizemerera umuntu gutwara ikinyabiziga yasomye agasembuye.

Yakomeje akangurira abashoferi kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka zo mu muhanda bishobora gutuma babura ubuzima.

Abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga ubwo berekwaga itangazamakuru



source : https://ift.tt/3G8afvu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)