Byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ukwakira 2021, mu Mudugudu wa Nyabuhuna mu Kagari ka Murehe mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe.
Abaturage bari baturanye n’uyu muryango bavuga ko wari umaze igihe kinini urangwamo amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma no gusinda ndetse ko inshuro nyinshi bagiye batandukana bakongera bakiyunga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara, Mwenedata Olivier, yabwiye IGIHE ko intandaro y’urupfu rw’uyu mugore ari umugabo we wamunize akajyanwa kwa muganga agahita apfirayo.
Yagize ati “Bari bamaze iminsi babana, bagatandukana ejo bakongera bagahura bakabana. Mu ijoro ryacyeye rero ejo bararwanye abaturanyi barabakiza bahita bagenda bava mu rugo rwabo. Byageze nka saa Saba z’ijoro barongera bararwana umugabo aniga umugore mu buryo bukomeye abonye agiye gupfa aramureka ahita atoroka ariruka. Abaturanyi bahise bamujyana kwa muganga agezeyo ahita apfa.”
Yakomeje avuga ko umugore agipfa bahise batangira gushakisha umugabo bamubona mu Murenge wa Gatore ari gushaka uburyo atoroka bahita bamufata.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahara bwahise bugirana inama n’abaturage bubasaba kwirinda amakimbirane n’urugomo ngo kuko biri mu byatera ubwicanyi mu miryango yabo.
Umugabo ukurikiranyweho kwica umugore we babyaranye abana babiri.
Intara y’Iburasirazuba imaze iminsi igaragaramo amakimbirane yo mu miryango ari nayo atuma bamwe bica abo bashakanye, abandi bakabahohotera.
source : https://ift.tt/3mpSK1Q