-
- Bikorimana André agaragara muri iyi foto
Muri Orchestre Nyampinga, Bikorimana yaririmbyemo indirimbo zakunzwe cyane zirimo Kiberinka, Rurabo nateye, Ingendo y'abeza, Uri imanzi, Amabanga y'Intore, Agahozo (Impfubyi itagira kirera) yaririmbiye muri Orchestre Impesa n'izindi.
Umugabo witwa Mudatsikira Eustache wabyirukanye na Bikorimana, avuga ko kimwe mu bintu byamurangaga ari ugukunda amatungo cyane akaba yari n'umusukuti (scout) w'umwuga.
Mudatsikira avuga ko abahanzi b'iki gihe bagomba kubaha no guha agaciro ibihangano bya bakuru babo, bakirinda kubyiyitirira cyangwa kubisubiramo batabisabiye uruhushya kuri ba nyirabyo cyangwa abo mu miryango yabo.
-
- Mudatsikira Eustache
Ibi Mudatsikira abivugira kuba umuhanzi Kitoko Bibarwa yarasubiyemo indirimbo ya Bikorimana yitwa Rurabo nateye “akayonona” na Nero Bizimana (wari umunyamakuru) wiyitirira iyitwa Agahozo (Impfubyi itagira kirera).
Muri Nyampinga yavuzagamo ingoma, akaririmba rimwe na rimwe akavuza na gitari, by'umwihariko akaba yari n'intore mu Iitorero ry'Igihugu ry'Urukerereza.
Ibindi wabikurikira muri iki kiganiro kuri YouTube ya KT Radio:
source : https://ift.tt/3mq1qFC