Ibi yabitangaje ubwo yamurikaga raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2020-201 yamurikiwe Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda imitwe yombi, aho hagaragajwe uko uburenganzira bwa muntu bwubahirijwe muri uriya mwaka.
Ubwo Covid-19 yibasiraga Isi n’u Rwanda muri rusange hari bimwe mu bikorwa bitabashije gukomeza ndetse imibereho y’ubuzima irahinduka mu buryo bugaragara aho hari aho byari kubangamira uburenganzira bwa muntu.
Muri ibi bihe nibwo Leta yafashe iya mbere itangira kwita ku baturage nko kugaburira abari bari mu rugo batabasha kubona amafunguro, kwita ku barwayi ba Covid-19 n’izindi ndwara no gukora ibikorwa bitandukanye birengera abaturage.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu [NCHR], Mukasine Marie Claire, yavuze ko icyorezo cyateje ibibazo byinshi abaturage ariko Leta yabaye ku isonga mu kubishakira ibisubizo.
Yagize ati “Ingamba zo kurwanya Covid-19 cyane cyane byagaragaye ko habayeho gufunga ibikorwa by’ubucuruzi byatumye ubushomeri bwiyongera, komisiyo yasanze umubare w’abagenda basubira mu kazi waragiye wiyongera uko ingamba zigenda zoroshywa ndetse isanga harashyizweho gahunda yo kuzahura ubukungu.”
“Komisiyo yasanze bamwe mu baturage baragiye babura imirimo batakaza ubushobozi bwo kubona ibibatunga cyane cyane abari batunzwe no gukora imirimo bahemberwa umunsi ku munsi. Guverinoma yafashe ingamba batanga ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze.”
Iyi raporo kandi yagaragaje uburyo uburenganzira bwagiye bwubahirizwa mu nzego zitandukanye kandi ko n’aho bwahungabanyijwe ababigizemo uruhare babihaniwe.
Urugero ni urw’abapolisi babujije abantu bane uburenganzira bwo kubaho babihaniwe, hagaragajwe ko n’abahohoteye abaturage bari mu nzego z’ibanze nka DASSO babihaniwe.
Iyi raporo igaragaza uko ubucucike buhagaze mu magereza nka gereza ya Muhanga ariyo ifite ubucicike bwinshi. Yagaragaje uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, imibereho myiza y’abaturage n’izindi.
source : https://ift.tt/3b45apS