Koroshya ingamba za Covid-19 byahaye agahenge ba rwiyemezamirimo bato b’i Musanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaganiriye na IGIHE bavuga ko kuri ubu ibikorwa byabo bitari byageza no kuri kimwe cya kabiri cy’uko bakoraga mbere ya Covid-19, ariko biri gutanga icyizere kuko hari igihe byageze no ku gipimo cyo hasi ya 10% y’ibyo binjizaga.

Nzabonimpa Théodore ufite Ikigo gikora Ubukerarugendo bushingiye ku Muco cyitwa Beyond Gorillas Experience kiyobora ba mukerarugendo bakunze gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yasobanuye uko COVID-19 yashegeshe iri shoramari.

Yagize ati "Natangiye mu 2010, ngenda niyubaka ku buryo mu 2019 twari tumaze kwiyubaka dufite abakozi barenga 30. Muri Covid-19 ubukerarugendo bwarahazahariye ku buryo twasubiye inyuma tubura n’ubushobozi bwo guhemba abakozi nabo barihangana barategereza ku buryo n’ubu tutarageza no ku gipimo ya 50% y’aho twari mbere ya Covid-19."

"Abakerarugendo twakiraga abenshi ni abasuraga Pariki ariko bakanasura uduce two hanze yayo. Umusaruro twabonaga waragabanutse cyane kuko uwashoboraga kwinjiza ibihumbi nka 300 Frw ubu ntiyarenza 200 Frw. Mu byo twifuza ni uko abaturage bakomeza kwirinda bagakurikiza amabwiriza yo kwirinda kugira ngo ba mukerarugendo bagire icyizere ndetse natwe twirinde kwanduzanya ngo tutazasubira inyuma."

Hafashimana Gervais, nyiri My Hill Eco Lodge iherereye mu Kiyaga cya Ruhondo avuga ko mbere gato ya 2019 ibintu byari bitangiye kugenda neza abakiliya babagana ari benshi bigatanga icyizere ko nko mu myaka ibiri byari kuba bimeze neza kurushaho.

Yagize ati "Umwaduko wa Covid-19 wasubije inyuma ibikorwa bitandukanye cyane ibijyanye n’ubukerugendo. My Hill nayo yagezweho n’ibyo bibazo ndetse abakozi bamwe barahagarikwa kubera kubura akazi. Aho Covid-19 igabanyirije umuvuduko kubera gukaza ingamba mu kuyihashya abakiliya bongeye gusura My Hill Eco Lodge ku buryo umubare w’abakozi wariyongereye uva ku bakozi batandatu ugera kuri 10 byumvikane ko nibikomeza kugenda neza hari icyizere cy’ejo hazaza."

Akomeza avuga ko kuri ubu bifuza ko hakomeza gukazwa ingamba zo kwirinda Covid-19 no gukingira abaturage ku bwinshi kugira ngo serivisi nyinshi zifungurwe.

Ati "Ibyifuzo mfite ni uko hakomeza gukazwa ingamba mu kwirinda Covid-19, umubare w’abakingirwa Covid-19 ukiyongera hanyuma abantu na serivisi zitandukanye zigakomererwa ubuzima bukagaruka ku Isi hose."

Usibye abakora ishoramari ku giti cyabo, abibumbiye muri koperative na bo bagizweho ingaruka n’ingamba zafashwe mu guhashya Covid-19 ariko na bo batangiye kwigobotora ingaruka zayo.

Umuyobozi wa Koperative COOPAV ikora Ubukorikori, Uwamahoro Agnes, avuga ko bahawe ubuzima gatozi mu 2007. Icyo gihe ngo bakoraga neza banohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga, ndetse ngo bari bageze ku rwego rwo kwaka ibyangombwa by’ubuziranenge bitangwa na RSB gusa baza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Twahawe ubuzima gatozi nka Koperative mu 2007, twagiraga abakiliya benshi biganjemo abazungu babaga baje gusura ingagi, bakagura ibihangano byacu ku bwinshi, ku buryo ku kwezi umuntu yashoboraga kwinjiza ibihumbi 100 Frw binarenga bitewe n’amahirwe. Hari ubwo abazungu bazaga bagatwara ibyo wakoze byose, ariko ubu aho Covid-19 yaziye umuntu yamara n’ukwezi ntacyo yinjije.”

Akomeza ati "Urumva ubucuruzi bwagendaga neza, twaratangiye kohereza mu mahanga ibyo dukora, twarinjiye no muri gahunda yo gushaka ibyangombwa by’ubuziranenge bitangwa na RSB. Covid-19 yaje tutarabibona, twarahombye birumvikana ariko ntitwacitse intege turacyakora ibihangano byacu tukabibika, kugeza igihe ibihe bizongera kumera neza amasoko akaboneka, n’ibyo byangombwa tukabishaka.’’

Ubusanzwe Koperative COOPAV Mararo ikora ubugeni burimo kuboha uduseke, gukora imitako itandukanye, gukora imipira, kubaza mu biti inyamaswa zikunze kuboneka muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga nk’ingagi n’izindi ifite abanyamuryango 70 ariko kuri ubu hari n’abamaze igihe bataboneka kubera ko nta nyungu bakiyibonamo kubera ibihe bya Covid-19.

Umwe mu bacuruza ibikoresho by'ubukorikori mu Karere ka Musanze, kazwi cyane mu bukerarugendo
Mu bushabitsi bukorerwa hafi y'amazi harimo n'amacumbi yakira ba mukerarugendo



source : https://ift.tt/3BsLDtY
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)