Kuba abakobwa batsindira ku manota macye ni ukubagaragaza nk'abanyantege nke-Kankindi abona bidakwiye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo urubyiruko ruturuka mu miryango inyuranye itari iya Leta yo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, yahuriraga mu biganiro bigamije ubufatanye mu kuzamura uburinganire kugira ngo umubare w'Abagore baba mu nzego zifata ibyemezo wiyongere.

Uru rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro ruvuga ko bigiyemo byinshi bigaruka ku iterambere ry'Umugore haba mu Rwanda no mu biyaga bigari, bagaragaza ko hagikenewe ubukangurambaga mu gukangurira Abagore kwitinyuka.

Kankindi Vanessa wo mu Rwanda avuga ko abagore bakitinya mu kwitabira ibikorwa byabateza imbere ariko bazakomeza kubakangurira kwitinyuka bakitabira ku bwinshi imirimo igaragara nk'aho yahariwe abagabo.

Ati 'Abagore ntabwo barabasha kwisanga ku buryo bugaragara mu myanya y'ikoranabuhanga nko mu gutwara abantu, naho mu myanya y'inzego zifata ibyemezo bamaze kwisangamo ari benshi tugiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga, kuko abenshi mu gitsinagore barakitinya.'

Kankindi yagaragaje ko igihe kigeze ngo no mu burezi bihinduke, Abana b'Abahungu n'abakobwa bahabwe amahirwe angana, kuko atumva impamvu abantu bakora ibizamini bimwe ariko mu gutanga amahirwe yo kujya mu cyiciro gikurikiyeho Abakobwa bagahabwa amahirwe menshi, ibi bibagaragaza nk'abanyantege nke imbere ya basaza babo.

Kankindi avuga ko ibi bidakwiye kuko abanyeshuri bose baba barize kimwe kandi bakabazwa bimwe ku buryo iyo ubasumbanyije ku manota mu kubazamura mu byiciro runaka, biba bigaragaza ko hari uruhande rufite intege nke mu gihe ubu bizwi ko icyo umuhungu yakora n'umukobwa yakibasha.

Musha Placide uturuka mu mugi wa Goma avuga ko iwabo uburinganire nubwo bwemejwe butubahirizwa, akavuga ko bazakomeza kubiharanira ko byubahirizwa nko mu Rwanda.

Ati 'Twebwe iwacu muri Congo usomye neza Itegeko Nshinga ryacu mu ngingo ya 14 ryemeza uburinganire hagati y'umugabo n'umugore mu myanya ya politike ariko ntibyigeze byubahirizwa kuva ryatorwa muri 2006, mu Rwanda byarubahirijwe ku buryo 30% y'abagore irubahirizwa tuzakomeza urugamba natwe bizagera ubwo byubahirizwa.'

Frère Vital Ringuyeneza, umuyobozi wa Vision Jeneusse Nouvelle avuga ko bahuje uru rubyiruko kubera ko mu Rwanda hari intambwe igaragara mu buringanire ugereranije na Congo.

Ati 'Twahuje Urubyiruko 15 rwaturutse mu rwanda, turuhuza ni abandi 15 bo muri RD Congo mu kugira ngo urubyiruko rube umusemburo w'uburinganire hagati y'Abagabo n'Abagore kuko mu Rwanda hari intambwe tumaze gutera ku buringanire, ndetse n'imyumvire y'Abanyarwandakazi bamaze kwitinyuka, ugereranyije n'ibyo urubyiruko rwo mu gihugu cy'abaturanyi ruvuga.'

Mugisha Francois, Umukozi w'Akarere ka Rubavu ushinzwe guhuza ibikorwa by'itorero n'ubukangurambaga rusange avuga ko barebeye hamwe uko bazajya bahanahana amakuru y'uburinganire

Ati 'Twasangiye amakuru y'uko uburinganire buhagaze muri ibi bihugu byombi, maze turebera hamwe aho abagore bageze bitinyuka ndetse baninjira mu nzego zifata ibyemezo.'

Mugisha avuga ko abagore bashoboye, basabwa kwitinyuka bakagaragaza ibyo bashoboye.

Ati 'Kuvuga uburinganire n'ubwuzuzanye ntibivuze ko abagabo n'abagore bahinduka kimwe. Ahubwo bivuze ko uburenganzira n'amahirwe bihari bombi babihabwa kimwe.'

Imibare y'abagore yagiye izamuka mu nzego zifata ibyemezo aho ubu muri Guverinoma ari 51%, gusa mu bakuriye Intara enye (4) n'Umujyi wa Kigali ubu umwe kuri batanu ni umugore.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kuba-abakobwa-batsindira-ku-manota-macye-ni-ukubagaragaza-nk-abanyantege-nke-Kankindi-abona-bidakwiye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)