Ubwa mbere aza, Yesu yaje aciye bugufi, aje kubabazwa. Nagaruka ubwa kabiri, Yesu azaza ari Umwami udahangarwa. Ubwa mbere aza, Yesu yari wenyine ariko nagaruka azazana n'ingabo zose zo mu ijuru.
Kugaruka kwa kabiri kwa Yesu Kristo nicyo cyizere abakristo bafite ko Imana isumba byose, kandi ko izuzuza ibyo yirahiye kandi yasezeranye gukora. Ubwo yazaga bwa mbere, Yesu Kristo yavukiye mu kiraro i Betelehemu, nkuko byari byarahanuwe. Yesu yujuje ubuhanuzi bwinshi bwavugaga ku kuvuka kwa Mesiya, ubuzima bwe, imirimo ye, urupfu ndetse n'izuka rye. Ariko rero, haracyari ubuhanuzi burebana na Mesiya butarasohora kugeza magingo aya. Kugaruka kwa Kristo inshuro ya kabiri nibyo bizuzuza ubwo buhanuzi.
Abahanuzi bo mu Isezerano rya Kera ntabwo beruye ko azaza inshuro ebyiri. Ibyo bigaragara muri Yesaya 7:14, 9:6-7 na Zekariya 14:4. Kuko byagaragaraga ko ubuhanuzi buvuga abantu babiri bashobora kuba batandukanye mu miterere, hari benshi mu bayahudi b'icyo gihe bumvaga hazaza ba Mesiya babiri batandukanye: Uzaza aciye bugufi aje kubabazwa, undi akazaza ari umurwanyi, atsinda ingabo z'abarwanya Imana.
Icyo batashoboraga kumva rero ni uko Mesiya ari umwe, ariko akazakora ibyo bintu byombi. Yesu yarangije kuba umukozi uciye bugufi, ushenjagurwa (Yesaya 53), ubwo yazaga bwa mbere. Ariko nagaruka bwa kabiri, azaba yabaye undi wundi, ubwo azaza aje kubohora Isirayeli, ayibere n'Umwami. Zekariya 12:10 n'Ibyahishuwe 1:7, havuga uburyo azagaruka bwa kabiri, habanza kwibutsa ko yabanje gucumitwa. Isirayeli, kimwe n'isi yose, bazaboroga bicuza impamvu batamwakiriye ubwa mbere yazaga.
Yesu akimara kuzamuka asubira mu ijuru, abamalayika batangarije abigishwa bati 'yemwe bagabo b'i Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru? Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo nk'uko mumubonye ajya mu ijuru' (Ibyahishuwe 1:11). Zekariya 14:4 havuga ko nagaruka, azururukira ku musozi wa Elayono. Matayo 24:30 haravuga ngo 'Ubwo ni bwo ikimenyetso cy'Umwana w'umuntu kizabonekera mu ijuru, n'amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w'umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n'ubwiza bwinshi'. Tito 2:13 ho havuga ko kugaruka kwe kwa kabiri kuzaba ari 'Umunsi w'ubwiza'.
Kugaruka kwa kabiri gusobanurwa mu buryo bunononsoye mu Ibyahishuwe 19:11-16: 'Mbona ijuru rikinguye kandi ngiye kubona mbona ifarashi y'umweru. Uhetswe na yo yitwa Uwo kwizerwa, kandi Uw'ukuri. Ni we uca imanza zitabera akarwana intambara zikwiriye. Amaso ye ni ibirimi by'umuriro no ku mutwe we afite ibisingo byinshi, kandi afite izina ryanditswe ritazwi n'umuntu wese keretse we wenyine. Yambaye umwenda winitswe mu maraso kandi yitwa Jambo ry'Imana.
Ingabo zo mu ijuru ziramukurikira zihetswe n'amafarashi y'imyeru, zambaye imyenda y'ibitare myiza, yera kandi itanduye. Mu kanwa ke havamo inkota ityaye kugira ngo ayikubite amahanga, azayaragize inkoni y'icyuma. Yengesha ibirenge mu muvure w'inkazi y'umujinya w'Imana Ishoborabyose. 16Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI W'ABAMI, N'UMUTWARE UTWARA ABATWARE.'
Abakora ibyo gukiranuka bakitondera ibyo yategetse byose, abamwakiriye nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwabo nibo bazamubona. Ese witeguye ute kugaruka kwa Yesu Kristo?
Source: www.gotquestions.org/Kinyarwanda
Source : https://agakiza.org/Kugaruka-kwa-kabiri-kwa-Yesu-Kristo-bivuga-iki.html