Yaryegukanye nyuma ya tombola yakozwe n’abakiliya ba Cogebanque bakoresha ikoranabuhanga muri iki cyumweru.
Mukabanana Théonestine ushinzwe Kwita ku Bakiliya muri Cogebanque yavuze ko iyo tombola ari kimwe mu bikorwa bitandukanye iyo banki yakoze muri iki cyumweru irushaho kwegera abayigana no kugenzura uko banyuzwe n’ibyo bifuza mu mitangire ya serivisi.
Ati “Iki cyumweru gitangira ikintu cya mbere twakoze ni ugusura abakiliya aho bakorera kugira ngo turusheho kubaka ubufatanye na bo. Ikindi twakoze ni uko abayobozi bakuru ba banki bamanutse bakajya gutanga serivisi hasi, aho wasangaga nk’Umuyobozi Mukuru ari we uri kwakira abaje kubitsa no kubikuza.”
“Twakoze na tombola kugira ngo dusoze Icyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya dutanga igare ku wahize abandi mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque.”
Mukabanana yavuze ko uko kwegera abakiliya babyishimiye cyane. Si bwo byari bitangiye ariko uko byari bisanzwe bikorwa byongewemo ingufu nyinshi.
Ati “Burya umukiliya ntabwo aba ashaka ko ahura na banki agiye kwaka inguzanyo cyangwa azanye amafaranga ngo imubikire gusa. Iyo unamusanze aho akorera abona ko wamuhaye agaciro. Twarabikoze kandi barabyishimira cyane.”
Mutamuriza Yvonne, ni umwe mu bakiliya ba Cogebanque baganiriye na IGIHE ubwo bari baganye iyo banki bashaka serivisi nk’uko bisanzwe kuri uyu munsi.
Yagize ati “Batwakira neza! Muri iki cyumweru nabonye bari banashyizeho imitako, aya mazi ni ayo banyakirije ndetse hari na bagenzi banjye bahisemo gufata cake na jus. Rwose bakubwiraga ugafata icyo ushaka.”
Gasingizwe Napoléon umaze imyaka ibiri akorana na Cogebanque yagize ati “Itanga serivisi nziza twabonye ari umufatanyabikorwa mwiza kuko n’intera ngezeho ni yo yayingejejeho bitewe n’uko iduha inguzanyo ku nyungu zitangirwa inyungu nkeya.”
“Nk’ubu twahawe serivisi inoze, duhabwa ikinyobwa ku bafite inyota ndetse tubasha kurya cake twishimira serivisi nziza Cogebanque ikomeje kuduha.”
Uyu mukiliya yasabye ko iyi banki yageza amashami yayo hirya no hino mu gihugu bityo n’abandi Baturarwanda bakabasha kugerwaho na serivisi zayo.
Yanifuje ko hashyirwaho uburyo bwo korohereza ba rwiyemezamirimo bacyiyubaka bashaka kwikorera ndetse bakabegera cyane kuko abenshi batinya kugana iyo banki batekereza ko ari iy’anafite amikoro ahanitse.
Mukabanana yasabye abakiliya gukomeza kwizera Cogebanque bagakorana nayo muri byose kuko badahari ntiyabaho, kandi nayo izakomeza kubigira ibyabateza imbere.
Ati “Turakomeza kubifuriza gutera imbere kuko banki irahari kugira ngo iteze imbere abakiliya bayo.”
Abakiliya ba Cogebanque basabye ubuyobozi bwayo kongera abakozi kuko bagenda biyongera ari nako serivisi bakenera zigenda zaguka.
source : https://ift.tt/3oL4rBL