Kutaboneka kw'ibikoresho by'ibanze, kimwe mu bibangamiye uburezi budaheza – UNESCO #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari abarimu bagifite imbogamizi zo kwigisha abana bafite ubumuga butandukanye kuko batabyize
Hari abarimu bagifite imbogamizi zo kwigisha abana bafite ubumuga butandukanye kuko batabyize

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 08 Ukwakira 2021, ubwo hasozwaga amahugurwa ku barimu bigisha mu bigo by'uburezi budaheza mu bihugu bitatu birimo n'u Rwanda.

Mu Rwanda ayo mahugurwa yahawe abarimu bahagarariye abandi bigisha mu bigo bifite uburezi budaheza 40, akaba yaraberaga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rukara mu Karere ka Kayonza.

Ni amahugurwa yatanzwe ku bufatanye bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Uburezi (REB), UNESCO Rwanda, Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga (UNPRPD) n'abandi bafatanyabikorwa.

Abarimu barigishwa uburyo bamenya gukoresha ibikoresho bitandukanye byatanzwe na Leta mu gufasha kwigisha abana bafite ubumuga butandukanye kwigana n'abandi.

Umwarimu mu kigo cy'amashuri abanza cya Kabirizi mu Karere ka Rubavu yishimiye aya mahugurwa, kuko ngo azabafasha mu kazi kabo.

Yagize ati “Dufite imbogamizi nyinshi mu gufasha abana bafite ubumuga butandukanye ku Ishuri, ahanini kubera ko igihe twategurwaga kuba abarezi, ntitwahawe ubumenyi bwo kwigisha abana bafite ibibazo byihariye.”

Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami ry'uburezi unashinzwe uburezi budaheza, Dr Habinshuti Gonzague, avuga ko n'ubwo mu mashuri hashyirwamo ibikoresho bifasha mu kwigisha abana bafite ubumuga ariko na none hari ikibazo cy'uko abarezi batazi kubikoresha.

Avuga ko guhugura abarimu bizabafasha mu kumenya gukoresha ibyo bikoresho no guha abana bafite ubumuga ubumenyi.

Ati “Twatumije abarimu kugira ngo tubahe ubumenyi bujyanye no kwigisha isomo akoresheje uburyo bwose bushoboka, cyane ko hari ibikoresho REB yagiye igura igashyira mu mashuri. Hano turabereka uko bikoreshwa kuri buri kiciro cy'ubumuga, uburyo umwana ufite ubumuga bwo kutabona ashobora kumwigisha akoresheje ibyo bikoresho.”

Abarimu bahuguwe kandi ngo bazafasha mu guhindura ibitabo bisanzwe mu mashuri, babishyire mu nyandiko ikoreshwa n'abafite ubumuga bwo kutabona bakabasha kubisoma mu buryo bworoshye.

Umukozi w'Ishami ry'Ikoranabuhanga mu Burezi muri REB, Ngendahayo Theodore avuga ko icyo biteze ari uko abarimu bazarushaho kugira ubumenyi buhagije mu gukoresha ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kwigisha abana bafite ubumuga.

Dr. Saidou avuga ko kutaboneka kw'ibikoresho by'ibanze mu kwigisha ari imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira uburezi kuri bose.

Yagaragaje ibyiza by'ibitabo bigezweho (Digital) ndetse anavuga ko iterambere mu burezi rigomba guhera ku bumenyi n'ubushobozi bukenewe bwa mwarimu.

Avuga ko mu gihe mwarimu afite ubumenyi arushaho kuzamura imyigire y'abana cyane hifashishijwe ikoranabuhanga.

Avuga ko mwarimu agomba gutozwa gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe kwiyungura ubumenyi.

Ati "Gukoresha neza ICT, gushyiraho no guhuza ibikoresho bigezweho byo kwiga mu buryo bugezweho (Digital), ndetse no gushyira mu bikorwa amahame ajyanye n'igishushanyo mbonera cyo kwiga (UDL), byafasha mu kwemeza ko ibikoresho byifashishwa mu burezi bigerwaho.”

Dr. Saidou yavuze ko UNICEF, hamwe n'abandi bafatanyabikorwa nka REB, bamaze gukora ibitabo bigezweho birimo inyigisho z'icyitegererezo (Accessible Digital Textbooks) bakoresheje Igishushanyo mbonera cyo Kwiga (UDL).

Yavuze kandi ko bazakomeza gushyira imbaraga mu gushyigikira amahugurwa yo kongerera ubushobozi abarimu ku ikoreshwa ry'ibitabo byifashishwa mu buryo bwa Interineti ndetse no guhuza ibikubiyemo kugira ngo imyigire irusheho kuba myiza, ndetse uburezi kuri bose bugerweho kandi n'abantu bose babone amakuru y'abafite ubumuga.




source : https://ift.tt/3BuHere
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)