Trudy Makepeace yiberaga mu kajagari kugeza ubwo yahuye na Yesu Kristo, hari nyuma yo guca mu buzima bushaririye mu bwana bwe ahohoterwa. Yakuriye gusa mu kunywa ibiyobyabwenge, uburaya, kutagira aho aba no kuba muri gereza. Ariko umuvugabutumwa akaba n'umukozi ushinzwe kwegera abaturage yaje kumubwira ko uwo mwijima yarimo Imana yawuhinduramo "Ubutumwa bw'ibyiringiro", kandi ko ari bimwe mu byo adusangiza mu igitabo cye gishya cyitwa 'Kubohoka nyuma y'ihohoterwa no kubatwa' (Abused, Addiction, Free.)
Ubwo Trudy yaganiraga na Christian Today dukesha ubu buhamya ku byerekeye igitabo cye, yanavuze uburyo yabashije kubohoka agaha ubuzima bwe Kristo Yesu.
CT: Nigute ushobora kuvuga muri make ubuzima bwawe mbere yo kwizera Kristo Yesu?
Trudy: Ubuzima bwanjye bwari imivumo, nari mu kajagari, nta byiringiro kandi ntishoboye mu guhinduka. Iyo nsubije amaso inyuma nkareba uko nakijijwe, ngira ngo naba narirutse mva muri njye (mu buzima bwanjye bwose), kuva mu mubabaro wo mu bwana bwanjye, muri njye ubwanjye, no kuva mu ihungabana ry'amarangamutima.
Nishinjaga kuba narahohotewe kandi nkiyanga urunuka, ibyo bikaba byaranteye isoni no kwangirika ndetse n'ibitekerezo byinshi bitari ukuri. Aha hakiyongeraho n'ibyemezo bibi byakurikiyeho no guhitamo nabi, kandi ndatekereza ko kubera ibyo byambayeho mu bwana, ntabwo nari mfite amahitamo meza. Guhitamo kwanjye kwari gushingiye ku kuramuka, ari nabyo byanganishaga ku guhitamo gufata ibiyobyabwenge.
CT: Wagerageje inshuro 33 kugira ngo ukizwe ntibyakunda. Utekereza ko ari ukubera iki?
Trudy:Icyo gihe nari umunyantege nke kandi nabuze uburere no guhabwa ikerekezo n'intego, mbura ubumenyi bwo kubaho hamwe n'bibyamfasa mu gufata ibyemezo byiza. Ikirenzeho ntabwo nigeze niha agaciro kandi nahoranaga intambara nyinshi z'imbere muri njye. Nagombaga kuba ntariho urubanza cyangwa kujya mu bigo ngororamuco mu gihe runaka.
Mu gihe cyose nageragezaga kwezwa nongeraga kugwa, kandi buri gihe byasaga nk'ibingoye binakomeye. Hari aho bigera ukirambirwa nubwo nizeraga ko umunsi umwe nzashikama, gusa sinashoboye kubikomeza.Kandi byumvikane ko, ubu nzi neza ko hariho imbaraga z'Umwuka Wera zari ku kazi.
Nari mpanganye n'igitugu kinini n'uburiganya, kuko iyo uhuye n'ihungabana ryinshi ntekereza ko ibyo byugurura umuryango w'imyuka n'ibinyoma bikomeza kukugira umubucakara. Ikirenzeho Bibiliya itubwira ko iyo dusenga ibigirwamana by'ibinyoma, bidutsikamisha mu bubata. Ni ibyo rwose byambagaho mu gihe nasengaga ibiyobyabwenge, kandi nabayeho amanywa n'ijoro ntakindi nkora, ngera aho ibiyobyabwenge byari byarantwaye.
Ni iki cyahindutse kuri wewe?
Trudy: Kuri njye, impinduka nyamukuru yari iyo kwizera. Mbere y'icyo gihe, iyo uza kumbwira ibyerekeye Umwami Yesu Kristo nari kukubwira nti 'Ni byiza kuri wowe, ariko simbishaka'. Kubera ko nabaga mu mwijima kandi narabyishimiye.
CT: Nigute wabashije kwizera Kristo Yesu?
Trudy: Ninjiye mu kigo ngororamuco cya gikirisito, hanyuma mva aho njyanwa mu giterane i Cardiff, aho Reinhard Bonnke yabwirizaga. Ndibuka ko namuteze amatwi abwiriza uburyo Imana yankunze kandi Yesu agapfira kumbabarira, yakomeje avuga ko nshobora kugira intangiriro nshya. Nta muntu n'umwe nari nkeneye ko ambwira ko ndi umunyabyaha, nari nzi ko ndi we. Icyo gihe rero naragiye imbere nakira Kristo Yesu nk'Umwami n'umukiza wanjye, kandi nk'uko nabyumvaga numvise imbaraga z'Imana zinzamo kandi nzi ko ndi muri izo mbaraga kandi Kubaho kw'Imana kuri muri njye.
Reba hano igitabo Trudy Makepeace, gikubiyemo ubuhamya bwe
https://www.trudymakepeace.com/product-page/abused-addicted-free
Source: ChristianToday