Iyi gahunda ya Ligue 1 Touch yatangijwe muri Nzeri 2020, ikaba igamije guhura n'abafana baturutse impande zose z'Isi, bityo igateza imbere Ligue 1 Uber Eats hamwe n'amakipe yayo mu turere igamijemo ibikorwa by'iterambere.
Ni muri urwo rwego mu gihe cyo gusoza umukino w'umunsi wa 11 wa Ligue 1 Uber Eats wahuje Olympique de Marseille na Paris Saint-Germain, LFP n'abafatanyabikorwa bayo barimo Canal + Rwanda na Canal Olympia, bateguye ibirori bya Ligue 1 Touch mu mujyi wa Kigali.
Abafana benshi kimwe n'amasosiyete ndetse n'itangazamakuru bari bateraniye kuri Canal Olympia ku i Rebero mu birori by'ubusabane byo kwihera ijisho umukino wa Classic wa PSG na OM. Bamwe mu banyamahirwe babashije kandi gutsindira ibihembo bishimishije byatanzwe na CANAL+, Ligue 1 Uber Eats na Rwanda Development Board (RDB).
Ibirori nk'ibi kandi byabereye icyarimwe i Douala, muri Cameroun aho abafana naho bashoboye kureba uyu mukino no mu buryo bwihariye, ndetse no kwishimira ibikorwa binyuranye byari byateguwe mbere y'umukino.
Ligue 1 Uber Eats irashaka kurushaho gukomeza kwagura ibikorwa byayo ku mugabane wa Africa, nka kamwe mu turere tw'ingenzi mu iterambere ryayo. Muri gahunda ya Ligue 1 Touch, ibikorwa nk'ibi bizakomeza kuba inshuro zinyuranye mu bihe biri imbere, mu rwego rwo gukomeza kurushaho kwegerana n'abakunzi ba Ligue 1 Uber Eats muri Africa.
AMWE MU MAFOTO YARANZE ICYO GIKORWA CYABEREYE KURI CANAL OLYMPIA KU I REBERO
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Bwana Shemamaboko Didier