Liverpool yambuye ubusa Manchester United aba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugoroba ntabwo ubaye mwiza ku bakinnyi, abakunzi n'abafana ba Manchester United kubera urunganda rw'ibitego bitanu batsinzwe na mucyeba wabo Liverpool. Uyu munsi Shampiyona y'ubwo hakinwaga umunsi wa cyenda ariko ubaye umunsi w'umukara ku mashitani atukura.


Ronaldo ntabwo yarebye mu izamu 

Saa 17:30 nibwo amakipe yombi yamanutse mu kibuga, Manchester United ishaka amanota 3 ngo irebe ko yagaruka mu makipe ane ya mbere. Keita ntabwo yabahaye amahwemo ngo atume baninjira mu mukino, kuko ku munota wa 5 yahise afungura amazamu ku mupira yari ahawe na Mohamed Salah.


Ku munota wa 13, umunya-Portugal Diego Jota, yaje gutsinda igitego cya kabiri, imibare itangira kuba mibi kuri Manchester United. Mu cyumweru hagati, Manchester United yari yarahuye na Atalanta FC muri Champions League, iyibanza ibitego bibiri, ariko Manchester United iza kubyishyura. Abantu benshi bari bagifite ikizere ko iyi kipe imaze iminsi ibanzwa igitego, nabwo ishobora gutungurana ikabyishyura.


Salah yatahanye umupira 

Ntabwo umunsi wari mu ruhande rwa Manchester United kuko ku munota wa 38, kizigenza Mohamed Salah yaje nawe gufungura amazamu ku gitego cye cya mbere kikaba icya gatatu muri uyu mukino. Ku ruhande rwa Manchester United, abakinnyi bari batangiye gushyuha mu mutwe, Luke Shaw, Cristiano Ronaldo na Fred bahawe amakarita y'umuhondo bikurikiranya. Igice cya mbere cyenda kurangira, Mohamed Salah yaje gutsinda igitego cya 4 amakipe yombi ajya kuruhuka Manchester isabwa kuza ikishyura ibitego 4.


Igice cya kabiri kigitangira, Ole yakuyemo Mason Green wood hinjira Paul Pogba, utamazemo umwanya kuko ku munota wa 60 yahise abona ikarita y'umutuku. Ole yongeye akora impinduka akuramo Bruno Fernandes ashyiramo Edinson Cavani, ndetse na Diogo Dalot asimbura Marcus Rashford ariko bose ntibagira icyo bakora, kuko umukino warangiye Manchester United itarebye mu izamu ku bitego bitanu Liverpool yari yatsinze. ubwo Pogba yabonaga ikarita y'umutuku, abafana batangiye kwisohokera kuri sitade kandi kubwinshi ubona ko batishimiye imikinire y'ikipe yabo.


Abafana bamwe batashye bashaka ko umutoza Ole yakirukanwa

Uyu mukino usize Livier ku mwanya wa kabiri n'amanota 21 mu gihe Manchester United iri ku mwanya wa 7 n'amanota 14.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110751/liverpool-yambuye-ubusa-manchester-united-abafana-bataha-umukino-utarangiye-amafoto-110751.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)