Malaika agiye gusohora umuvugo yakomoye ku ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muvugo ufite iminota igera kuri itanu. Amashusho yawo yafashwe mu buryo bwa sinema, wakinnyemo Abanyarwandakazi Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2012, Malaika Uwamahoro, Jessica Sendama, Dorcas Uwase na Deborah Umutoni.

Amashusho yafashwe na Christian Kayiteshonga, umugabo wa Malaika Uwamahoro. Watangiye gukinwa muri Kamena 2021, uzashyirwa hanze tariki 23 Ukwakira 2021, ku mbuga zitandukanye uyu mugore asanzwe akoresha.

Ni umuvugo yanditse mu 2015 nk'ibaruwa yageneye umubyeyi we, amubwira ko amaze kurambirwa kuba muri Amerika, kubera ukuntu yabonaga abirabura bahezwa, bakicwa umusubirizo ntibanahabwe ubutabera. Akibaza iherezo ryabyo.

Malaika Uwamahoro yabwiye INYARWANDA, ko atari rimwe mu ishuri yizemo bafataga umunota wo kunamira abazungu babaga bishwe, ariko agategereza igihe bazafata umunota wo kunamira abirabura bicirwaga ku mihanda n'ahandi agaheba.

Ati 'Kubera y'uko numvaga ukuntu abazungu bafata abirabura hano bimbangamiye, bituma nabagirira impuhwe ntagirira abazungu iyo bababaye.'

Akomeza ati 'Mu buzima bwanjye hano mu ishuri muri Amerika, nta munsi n'umwe bari bavuga ngo reka dufate umunota umwe ducecetse kugira ngo twunamire umwirabura wishwe. Ariko haba ikintu ku bazungu bakabyubahiriza.'

Uyu muvugo urangira umeze nk'indirimbo. Umuziki wumvikanamo wahanzwe na Kristin Mueller bahuriye mu Mujyi wa Abu Dhabi, mu mwaka w' 2019.

Malaika avuga ko bitewe n'ukuntu aba Producer bakunze kumutenguha mu gukora imiziki yumvikana mu mivugo ye, yaguze mashine izamufasha kujya yikorera injyana y'umuvugo yahanze.

Uyu mugore yavuze ko mu mashusho y'uyu muvugo, hazagaragaramo byinshi biri mu muco Nyarwanda. Harimo nk'imitako y'imigongo n'ibindi birango.

Yavuze ko uyu muvugo awitezeho kwibutsa abirabura guharanira agaciro kabo, by'umwihariko Abanyarwanda. Ati 'Ndizera ko uyu muvugo uzakora Abanyarwanda ku mitima, n'abantu bose b'abirabura bazisanga muri ubu butumwa. "

Malaika yamenyekanye kubera imivugo yavugiye mu birori bitandukanye birimo Rwanda Day, Inama Rusange y'Umuryango w'Afurika y'Ubumwe n'ahandi, ndetse akina filime zitandukanye zirimo iheruka kujya hanze yitwa 'Notre Damme Du Nil.'

Aherutse gukina muri filime 'Umurage' ishingiye ku nkuru mpamo y'umukobwa witwa Mushimiyimana Aline w'imyaka 12 y'amavuko, watewe inda agatereranwa.

Malaika Uwamahoro yatanze integuza y'umuvugo we mushya yise 'Black skin' Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2012 agaragara mu muvugo witwa 'Black skin'

Malaika yavuze ko kuva mu 2015 yashavujwe n'ukuntu abirabura bafatwa muri Amerika, bituma yandikira ibaruwa Nyina amubwira ko ashaka gutaha

Malaika yavuze ko uyu muvugo awitezeho gukangurira abirabura guharanira agaciro kabo ku Isi

Uyu muvugo 'Black skin' ugaragaramo Jesca Sendama, Miss Mutesi Aurore Kayibanda, Dorcas Uwase na Deborah Umutoni 

Umugabo we Christian Kayiteshonga ni we watunganyije amashusho y'uyu muvugo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110253/malaika-agiye-gusohora-umuvugo-yakomoye-ku-kuntu-abirabura-bafatwa-nabi-wakinnyemo-miss-mu-110253.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)