Mbona adasaza! Nizzo yongeye kuzamura imbamut... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sandrine Agasaro wamenyekanye cyane ku mazina ya Sacha Kate ni umwe mu banyarwandakazi bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko ku rubuga rwa Instagram. Sacha yamamaye cyane ubwo yari mu rukundo n'umwe mu basore bagize itsinda Urban Boys ari we Nizzo aha hari mu 2009, nyuma akomeza guhangwa amaso kugeza ubwo yagiye yifashishwa mu mashusho menshi mu Rwanda, indirimbo iheruka ikaba ari 'Saa moya' ya Bruce Melodie.


Nizzo yongeye kugaruka kuri uyu mukunzi we bakanyujijeho mu bihe byashize maze avuga ko rwose adafite umukunzi byaterwa n'aho ari n'uko ameze ariko afite umuntu we atabimuzanaho. Mu kiganiro yagiranye na Shene ya Youtube yitwa Iris Tv, Nizzo ntiyigeze ahakana ibyo kuba yasubirana na Sasha Kate, gusa yavuze ko byaterwa ariko ariko nanone bikaba bishoboka kuko abona nawe atajya asaza. Yagize ati: ''Byaterwa n'aho ndi byaterwa n'uko meze ariko ndamutse mfite umuntu wanjye ntabwo yazinzanaho.''


Umuhanzi Nizzo abajijwe niba yakwemera gusubirana na Sacha Kate aramutse adafite umukunzi, yagize ati: ''Navuze ngo byaterwa, birashoboka kuko nawe uko mubona ntabwo ajya asaza". Nshimiyimana Muhammad uzwi nka Nizzo yakunze kuvugwa mu rukundo n'abakobwa batandukanye barimo; Umulisa Yvette wigaga mu Bushinwa, Sacha Kate, Umwiza Jessica, Nisingizwe Solange baherukanaga, n'abandi.


Nizzo na Sacha Kate bakanyujijeho mu rukundo


Uburanga n'ikimero cya Sacha Kate bitangarirwa na benshi



Urukundo rwabo rwaciye ibintu mu myidagaduro yo mu Rwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110522/mbona-adasaza-nizzo-yongeye-kuzamura-imbamutima-ze-kuri-sacha-kate-anakomoza-ku-rukundo-rw-110522.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)