Mikel Arteta ari mu ihurizo kubera virusi yateye muri Arsenal #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza Mikel Arteta afite ikibazo cyo kumenya ikipe arakoresha uyu munsi cyane ko bamwe mu bakinnyi batakoze imyitozo kubera uburwayi.

Itsinda ry'abaganga ba Arsenal ryasuzumye abakinnyi benshi risanga bamwe banduye ubu burwayi butavuzwe.

Ba myugariro bo hagati Ben White na Pablo Mari bombi bahuye n'uburwayi muri iki cyumweru bituma batabasha gukina neza.

Umutoza Arteta afite ubwoba ko n'abandi bakinnyi bashobora kwandura.

Myugariro Mari yagombaga gukina mu mukino wa Carabao Cup Arsenal yatsinze Leeds ariko yararwaye mbere y'umukino ntiyaboneka.

Ben White yakinnye iminota 55 gusa ava mu kibuga asimburwa na Calum Chambers wanatsinze igitego.

Arteta yagize ati: 'Twagize ikibazo cy'uburwayi, ububabare bwo mu nda n'ibindi nk'ibyo ariko twizere ko abakinnyi bose bazaba bameze neza.

Ben ntarakora imyitozo bityo tugomba gutegereza tukareba uko amerewe mbere yo gufata icyemezo.

Abakinnyi bake ntibashoboye kwitoza kandi natwe twakuyemo imvune zoroheje mu mukino twakinnye na Leeds. Twizere ko tuzagira amakuru meza."

Umukinnyi w'inyuma-Kieran Tierney nawe yasibye imikino ibiri iheruka Arsenal yakinnye kubera imvune,mu gihe Granit Xhaka ari hanze amezi asigaye y'uyu mwaka wose nyuma yo kwangirika kw'ivi ukwezi gushize.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mikel-arteta-ari-mu-ihurizo-kubera-virusi-yateye-muri-arsenal

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)