MINEDUC igiye gutangaza amanota y'abakoze ibizamini bya leta mu mashuri abanza n'icyiciro rusange #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Uburezi (Mineduc), yatangaje ko igiye gushyira ahagaragara amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza icyiciro cy'amashuri abanza n'icy'umwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize iti "Minisiteri y'Uburezi iramenyesha abanyeshuri, ababyeyi n'Abaturarwanda muri rusange ko izatangaza amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w'amashuri abanza n'uwa 3 w'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye tariki 4/10/2021 saa yine za mugitondo (10:00am).

Abanyeshuri bashoje icyiciro cy'amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta ku wa mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021, bageraga ku 254 678, nkuko byatangajwe na ministeri y'uburezi.

Muri rusange, abanyeshuri bagombaga gukora ibizamini bya Leta ni 122,320 mu cyiciro rusange,barimo abahungu 67.685 n'abakobwa 54.635.

Mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye bari 52.145 barimo abahungu 22.894 n'abakobwa 26.892.

50,888 biga mu mashuri yisumbuye n'amashuri nderabarezi, ndetse na 22, 779 bo mu mashuri y'ubumenyingiro.

Biteganyijwe ko umwaka w'amashuri wa 2021/2022 uzatangira ku wa 11 Ukwakira 2021, ukazarangira tariki ya 15 Nyakanga 2022 nk'uko bigaragara ku ngengabihe yatangajwe na Minisiteri y'Uburezi mu ntangiriro za Nzeri.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/mineduc-igiye-gutangaza-amanota-y-abakoze-ibizamini-bya-leta-mu-mashuri-abanza

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)