Muri uru ruzinduko Twagirayezu yagiriye ku Nkombo ku wa 21 Ukwakira 2021, yari aherekejwe n’abayobozi barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem n’abandi.
Minisitiri Twagirayezu yasuye abanyeshuri b’Urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Petero [GS St Pierre Nkombo], agirana nabo ibiganiro ndetse abona umwanya wo kuganira n’abayobozi b’iri shuri.
Yanasuye ibikorwaremezo by’iri shuri hagamijwe kureba ibyo bamaze kugezwaho ndetse n’ibibura, aho yeretswe ibice bitandukanye by’ikigo birimo icyumba cy’ubushakashatsi bw’abanyeshuri.
Ishuri rya GS St Pierre Nkombo rifite abanyeshuri 505 ryigisha amasomo ya siyansi.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Nishimiye cyane kubona abanyeshuri bacu barimo gushyira mu bikorwa amahame y’ubutabire n’ubugenge bakabihuza n’ibibaho mu buzima busanzwe kandi bakishimira kubikora.”
Yavuze ko aba banyeshuri bo ku Nkombo batangiye gushyira mu bikorwa ibyo biga ari urugero rwiza ku bandi bose.
Twagirayezu kandi kuri iri shuri yasuye itsinda ry’abanyeshuri bakoze moto ifite umwihariko wo kuba itwarwa hakoreshejwe amazi n’umunyu mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
DG NESA agenda kuri moto yakozwe n'abana bo ku Nkombo @RusiziDistrict , @RwandaWest muri GS st Pierre. Moto itwarwa n'amazi n'umunyu. Hari mu ruzinduko Mos @Rwanda_Edu yakoreye ku Nkombo. @RwandaLocalGov @AkayezuJa pic.twitter.com/w9XRbEZNK3
— Habitegeko Francis (@HabitegekoFran1) October 21, 2021
Iyi moto inywa litiro ebyiri z’amazi, zikajyamo n’amagarama 25 y’umunyu ikabasha kugenda ibirometero bine. Ni moto urebye ikozwe nka moto isanzwe uretse ko yo ikozwe mu byuma n’amabati ariko ikifashisha na bateri iyiha imbaraga mu kwaka.
Ifite ahantu ho gushyira urufunguzo kugira ngo yake. Gusa bitandukanye n’izindi moto, yo ntubanza gutera umugeri kugira ngo yake, kuko ukimara gushyiramo urufunguzo iba yatse ukayongerera umuriro (accélérer) ubundi ikagenda.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yasuye kandi ikigo cy’amashuri abanza cya Bugumira kiri mu Murenge wa Nkombo muri aka Karere ka Rusizi.
Mu nama yagiranye n’iri shuri, yabasabye kongera ingufu mu kuzamura ireme ry’imyigire n’imyigishirize.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, aherutse kubwira IGIHE ko ku Nkombo hari impano zidasanzwe kuko uretse aba bakoze moto hari n’abandi bakoze imashini ya EBM.
Ati “Bakoze ibintu byiza byinshi, iyi moto ikoresha ikoranabuhanga rikoresha amazi n’umunyu. Ntabwo igenda ahantu hanini ariko irakora neza kuko impamvu itagenda urugendo runini ni uko ijyamo litiro ebyiri z’amazi. Ikindi kandi bakora ibindi bintu birimo amasabune, divayi ndetse banafite na gahunda yo gukora Drones.”
Yavuze ko aba banyeshuri bo ku Nkombo bagaragaje ko guhanga udushya hagamijwe gukemura bimwe mu bibazo abaturage bafite bishoboka kandi bikaba byakorwa n’abakiri bato.
source : https://ift.tt/3GeK4TK