Minisitiri Bayisenge asanga abakobwa n’abagore bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bashyirirwaho na Leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki 29 Ukwakira 2021, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Ikigo cy’Amahugurwa cyashinzwe n’Ihuriro ry’Abagore b’Abanyafurika bateza imbere Uburezi bw’umwana w’umukobwa [FAWE Rwanda].

Iki kigo giherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, cyafunguwe mu muhango witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette n’abandi.

Ni ikigo cyashinzwe na FAWE Rwanda nyuma yo kubona ko hari abana b’abakobwa biga amashuri, bayarangiza ntibabone akazi bityo bakaba bakeneye ubumenyi haba mu ikoranabuhanga cyangwa gufasha kwihangira imirimo.

Umuyobozi wa FAWE Rwanda, Antonie Mutoro, yavuze ko uretse abarangiza amashuri hari n’abacikiriza amashuri ahanini bitewe no kuba batewe inda n’ibindi bibazo.

Ati "Ubundi Fawe iri mu burezi bw’umwana w’umukobwa ariko hari abarangiza bakabura akazi. Iki kigo rero cyatangiye kugira ngo twunganire uburezi bw’umwana w’umukobwa n’umugore kugira ngo ashobora kwiteza imbere, kubona akazi bishingiye ku mahugurwa atangwa hano ajyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ubu ngubu."

Yakomeje agira ati "Ibyo birimo ikoranabuhanga kuko udafite ikoranabuhanga ntiyasaba akazi cyane cyane twabibonye muri Covid-19 ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu mibereho yacu ya buri munsi. Tubigisha iryo koranabuhanga, kwihangira imirimo no gushobora kuyobora no kwiyobora igihe bafite ibikorwa byabo bakora."

N’ubwo iki kigo cyafunguwe ku mugaragaro uyu munsi, cyari kimaze iminsi gikora aho abakobwa n’abagore 176 babashije guhugurwa ndetse abari bagiye gushinga ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa kuba ba rwiyemezamirimo mu buryo butandukanye bahabwa igishoro.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yashimye Fawe Rwanda, avuga ko ibikorwa nk’ibi byunganira Leta muri gahunda n’intego zitandukanye yihaye.

Ati "Iki kigo ndetse n’ibindi bigenda bishyirwaho n’abafatanyabikorwa bifasha Leta kugera ku ntego iba yariyemeje kugeraho haba mu gihe kirekire cyangwa igihe gito."

Yakomeje agira ati "Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi harimo guhanga imirimo miliyoni 1,5 kandi hibanzwe ku rubyiruko ndetse n’abagore."

Minisitiri Bayisenge yavuze ko abana b’abakobwa baba bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe baba bashyiriweho na Leta n’abafatanyabikorwa bayo.

Ati "Aba bana b’abakobwa turongera kubibutsa amahirwe bafite kuko ari ibi bikorwa n’abafatanyabikorwa ndetse n’izindi gahunda Leta igenda ibashyiriraho byose bigaragara ko bashyize imbaraga mu gushyigikira iterambere ry’umwana w’umukobwa ndetse n’umugore muri rusange."

Yakomeje agira ati "Icyo nasaba ni uko abafatanyabikorwa bacu dukomeza gukorera hamwe na leta kugira ngo turebe ahakiri icyuho, ahakiri imbogamizi twese tugiremo rimwe noneho no kongera gukangurira abagore n’abakobwa kubyaza umusaruro aya mahirwe baba bashyiriweho."

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, wari witabiriye uyu muhango, yemereye Fawe Rwanda, telefoni zigezweho 150 zizahabwa abakobwa n’abagore kugira ngo bajye bakoresha ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bwa Fawe Rwanda butangaza ko hari gahunda y’uko mu myaka itatu iri imbere abakobwa n’abagore 1200 bazaba barahuguwe binyuze muri iki kigo.

Abakobwa n'abagore basabwe kubyaza umusaruro amahirwe agenda ashyirwaho n'igihugu
Minisitiri Bayisenge yasabye abakobwa n'abagore kubyaza umusaruro amahirwe bashyirirwaho na leta
Minisitiri Ingabire yemereye FAWE Rwanda telefoni 150 zizahabwa abagore n abakobwa mu rwego rwo kubafasha mu gukoresha ikoranabuhanga
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko Mineduc izakomeza gushyigikira Fawe Rwanda
Abayobozi muri guverinoma n'abagize inzego zitandukanye bitabiriye itangizwa ry'ikigo gihugura abakobwa n'abagore



source : https://ift.tt/3pRfIB2
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)