Minisitiri Mbabazi yagaragaje urubyiruko nk’umutungo ukomeye Afurika ifite - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byavugiwe mu ihuriro ry’urubyiruko ryiswe YouthConnekt Africa Summit riri kuba ku nshuro ya kane, kuva tariki ya 20 kugeza kuya 22 Ukwakira 2021.

Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iyi nama iri kubera muri Ghana kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, yagaragaje urubyiruko nk’umutungo ukomeye wa Afurika, bityo rugomba kuba inkingi ya mwamba mu guteza imbere ubukungu by’uyu mugabane.

Minisitiri Mbabazi yagize ati “Afurika ifite ubutunzi mu ngeri zinyuranye, ariko ubutunzi buruta ubundi ifite ni urubyiruko. Urubyiruko rwa Afurika rufite ubushobozi, imbaraga, ubumenyi n’impano, ndetse rufite umwanya mwiza wo kuba ku isonga mu guhindura uyu mugabane.”

“Kwihuza kw’ibihugu byateye intambwe ishimishije kurusha mbere, gushyiraho Isoko rusange rya Afurika ni kimwe mu by’ingenzi twagezeho kuko ishyirwa mu bikorwa ryaryo rizagaragaza imbaraga nyazo za Afurika. Kwishyira hamwe kwa Afurika twifuza muri aya masezerano bizagerwaho ari uko urubyiruko rubigizemo uruhare.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yibukije urubyiruko rw’ubu ko rugomba gushingira ku bumenyi n’ubushobozi rufite maze rugaharanira iterambere rya Afurika, binyuze mu guhanga ibishya, guhanga imirimo ndetse no gufatanya.

Yibukije abayobozi ba Afurika ko kugira ngo ive mu ngaruka z’icyorezo cya COVID19, hagomba kongera kurebwa uburyo baha umwanya n’ubushobozi urubyiruko ngo rutange umusanzu mu iterambere ry’ubukungu.

Dr. Mahamudu Bawumia, Visi Perezida wa Ghana yavuze ko igihe urubyiruko rwaba ruhawe amahirwe n’ubushobozi, nta kabuza rwatanga umusanzu ukomeye mu kuzamura ubukungu bwa Afurika.

Inama ngarukamwaka ya YouthConnekt Africa ihuza urubyiruko ruvuye hirya no hino ku mugabane wa Afurika no hanze yawo, abanyapolitiki, ibigo bya Leta n’iby’abikorera n’imiryango itari iya Leta hagamijwe kuganira no gushyiraho ingamba zigamije iterambere ry’urubyiruko rwa Afurika.

Iyi nama yitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye biganjemo urubyiruko
Minisitiri Mbabazi yavuze ko urubyiruko rubyajwe umusaruro, rwafashwe Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye biyugarije
U Rwanda rwari ruhagarariwe n'inzego zitandukanye muri iyi nama
Urubyiruko rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu gufasha Afurika kwigobotora ingaruka yatewe na Covid-19



source : https://ift.tt/3C7TPkr
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)