Minisitiri Sophie Wilmès yanyuranije imvugo n'iy'igihugu cye ku kibazo cya Rusesabagina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bije nyuma y'uko mu minsi yashize uyu Minisitiri Sophie Wilmès, yari mu bagaragaje ugushyigikira Rusesabagina kugeza ku munsi yakatiwe n'Urukiko.

Tariki 25-26 Ukwakira 2021, i Kigali habereye Inama y'Abaminisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU), ndetse Minisitiri Sophie Wilmès ni umwe mu bayitabiriye.

Ku wa 26 Ukwakira 2021, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane ziharuhukiye, ashyira indabo ku mva ndetse anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Sophie Wilmès kandi yageze muri Camp Kigali, ahiciwe abasirikare 10 b'Ababiligi ku wa 7 Mata 1994, bigizwemo uruhare n'abarindaga Perezida Juvénal Habyarimana.

Minisitiri Sophie Wilmès mu gitondo cyo ku wa Gatatu ni bwo yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w'ibihugu byombi.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we, Minisitiri Sophie Wilmès yavuze ko byibanze ku ngingo zitandukanye.

Yagize ati: 'Twagiranye ibiganiro by'ingirakamaro, urugero ni ugukora inkingo. Muzi ko u Bubiligi bwafashije u Rwanda muri ibi bihe by'icyorezo cya Covid-19 kandi tuzakomeza gufasha mu kuba inkingo zakorerwa hano mu gihugu.Twanaganiriye ku bibazo byo mu karere ndetse birumvikana twaganiriye no ku kibazo cy'umuturage wacu, Paul Rusesabagina.'

Minisitiri Sophie Wilmès mu itangazo rye yari yagaragaje ugutesha agaciro ubutabera bw'u Rwanda, avuga ko butabereye Rusesabagina ariko kuri iyi nshuro yaje kwemera ko abwizeye ndetse yiteze ko amateka mashya ashobora kwandikwa.

Abajijwe niba agitsimbaraye ku cyemezo cyo kuvuga ko 'Rusesabagina atabonye ubutabera', Minisitiri Sophie Wilmès ntiyeruye ngo ahakane cyangwa yemere.

Gusa yavuze ko mu byo yaganiriye na mugenzi we w'u Rwanda bagize umwanya wo gusesengura neza ikibazo cya Rusesabagina ndetse ibiganiro bizakomeza.

Yagize ati: 'Twagize igihe cyo kuganira, gusesengura no guhana ibitekerezo bitandukanye, twaje kwemeranya ko ibiganiro bizakomeza tureba ku byo dukoranamo byiza biri hagati y'ibihugu byacu. Ariko tutibagiwe n'ingingo ya Rusesabagina, tuzi ko iburanisha rizongera rigatangira kuko hari ubujurire, ubujurire bwinshi. Rero amateka ashobora kwiyandika kuri iyo ngingo.'

Rusesabagina Paul w'imyaka 67 yari bukatirwe gufungwa burundu kuko ibyaha yakoze byavuyemo urupfu, ariko Urukiko rwafashe umwanzuro wo kumugabanyiriza ibihano kuko mu bugenzacyaha ndetse no mu kuburana mu mizi, yemeye ibyaha.



Source : https://imirasire.com/?Minisitiri-Sophie-Wilmes-yanyuranije-imvugo-n-iy-igihugu-cye-ku-kibazo-cya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)