Ikipe y'igihugu y'abagore ikomeje kwibaza niba izakina umukino wa Djibouti, ni mu gihe MINSPORTS yaryumyeho.
Harabura iminsi 9 gusa u Rwanda rugacakirana na Djibouti mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cy'anagore kuko uteganyijwe kuzaba tariki ya 20 Ukwakira.
Byari biteganyijwe ko ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira ari bwo uyu mwiherero utangira ariko ntawabaye.
Amakuru yizewe ISIMBI yamenye ni uko FERWAFA yandikiye MINSIPORTS iyereka ibisabwa kugira ngo uyu mukino ube ndetse banatangire umwiherero ariko ikaba igitegereje igisubizo.
FERWAFA yasanze nta kindi yakora uretse gutegereza igisubizo bakabona kumenyesha abanyarwanda ikizakorwa.
Amakuru ISIMBI ifite ni uko uyu mukino ushobora kutaba, u Rwanda rukikura mu irushanwa, kuko igihe gisigaye ari gito kandi bakaba bataratangira umwiherero.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minsports-ikomeje-gushyira-mu-rujijo-she-amavubi