Uyu mukobwa yahagarutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, saa cyenda n'iminota 50' atwawe n'indege ya Ethiopian Airlines ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021.
Stella Matutina yitabiriye irushanwa Miss Globe riri mu marushanwa umunani akomeye ku Isi. Rizabera mu Mujyi wa Tirana mu gihugu cya Albania.
Yabwiye INYARWANDA, ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuko ari 'ibintu nashatse kuva cyera'. Uyu mukobwa yavuze ko yiteguye guhesha ishema u Rwanda.
Uyu mukobwa aherutse gufungura shene ya Youtube azajya anyuzamo ibiganiro bijyanye n'ubwiza, guteka, ubukerarugendo bw'u Rwanda n'ahantu nyaburanga ho gusura, n'ibindi byinshi by'ubuzima busanzwe.
Avuga ko ari igitekerezo yagize cyo kugaragaza ahantu nyaburabanga ba mukerarugendo bashobora gusura, nyuma yo kubona ko hari abantu baba mu bihugu byo mu mahanga batazi u Rwanda.
Bituma yiyemeza gushyiraho umuyobora azajya akoreraho ibiganiro yise 'Miss Tourism Rwanda Stella' aho azajya asura kandi akagaragaza ibyiza bitatse u Rwanda.
Murekatete Stella Matutina, ari mu banyeshuri baherutse gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, aho yigaga mu kigo cy'amashuri cya Remera Martyrs.
Uyu mukobwa mu matora yo kuri internet mu irushanwa Miss Global Beauty Rwanda 2021 yagiye aza imbere y'abandi, kugeza ubwo yegukana ikamba Miss Tourism World Rwanda.
Miss Stella yagiye guhagararira u Rwanda muri The Miss Globe 2021
Â
Uyu mukobwa arara ageze mu Mujyi wa Brussels, ejo azafata indi ndege imwerekeza Albania.
 Mu bari bamuherekeje harimo abanyamuryango we Miss Stella arara ageze mu Mujyi wa Brussels, mu gitondo azafata indi ndege imwerekeza Albania, Tirana Miss Stella yaherekejwe na bamwe batsindiye andi makamba muri Miss Global Beauty Rwanda 2021