Ku wa 19 Ukwakira 2021, nibwo izi ngabo zavuye abaturage zibasanze mu Midugudu ya Quiwia, Quilinde na Quionga mu Karere ka Palma, gaherereye mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ni ibikorwa biri gukorwa mu gihe hakomejwe ibyo kubohoza mu buryo burambye no gusubiza mu byabo abaturage bari bamaze imyaka mu nkambi zitandukanye.
Abaganga b’ingabo z’u Rwanda, bajya kuvurira abantu aho bari batanze serivisi zirimo gusuzuma, gukora ibizamini bikorerwa muri laboratwari, gutanga imiti n’inzitiramibu ku baturage 184.
Ni abaturage bafite ibibazo by’uburwayi burimo Malaria, abafite ibibazo by’imirere mibi, indwara z’uruhu, abafite ibibazo by’ihungabana batewe n’intambara z’imitwe y’iterabwoba zabereye muri iyi ntara n’ibindi.
Aba baturage bashimiye urwego rw’ubufasha bari guhabwa n’ingabo z’u Rwanda ndetse bagaragaza ko biteguye gufatanya na zo mu kwicungira umutekano, batanga amakuru ku bishobora kuwuhungabanya.
Bagaragaje ko bafite ibibazo by’inzara n’ibyorezo nka Malaria, ibi byose bikaba bishobora kurwanywa no kuvurwa. Mu busabe bwabo harimo kuba bahabwa amavuriro n’ibigo nderabuzima.
Ubuyobozi bwa RDF, bugaragaza ko urebye umubare munini w’abantu bo muri ibi bice bakeneye ubuvuzi ari na yo mpamvu bwasabye ko hakwiye gushyirwaho gahunda yihariye yo kubwegereza abaturage.
Ibintu bishobora gukorwa n’u Rwanda cyangwa Mozambique cyangwa abakorerabushake hagamijwe kurengera ubuzima bw’aba baturage.
Guverinoma ya Mozambique ku bufatanye n’abakorerabushake [VAMOZ] bohereje ibiribwa ku baturage ba Quirinde naho Ingabo z’u Rwanda zo zikaba zikomeje kugeza imiti n’inzitiramibu ndetse no gucunga umutekano muri ako gace.
Ingabo z’u Rwanda kandi zifatanyije n’iza Mozambique bakomeje gutegura uburyo bwo kurandura burundu ibyo bibazo byose biri mu Karere ka Palma.
Maj. Robert Murenzi waganiriye n’abayobozi bo muri aka gace yasabye ko habaho gukomeza ubufatanye mu guharanira umutekano n’amahoro birambye muri Palma.
Yartires Egedio Da Conceteeato Nkamate, umukozi ushinzwe imirire no kugeza ibiribwa muri Palma ndetse akaba anahagarariye Guverinoma ya Mozambique yashimye Ingabo z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado ku bw’akazi gakomeye zikomeje gukora mu guharanira ituze n’imibereho myiza y’abaturage mu buryo butandukanye.
source : https://ift.tt/3DYwsdz