Mu buzima bwawe ubayeho ukurikije ikihe kitegererezo?-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uku ni ko kuremwa kw'icyo gitereko cyaremwe mu izahabu icuzwe: uhereye ku ndiba yacyo n'uburabyo bwo kuri cyo cyaremwe mu izahabu icuzwe. Uko icyitegererezo cyari kiri Uwiteka yeretse Mose, aba ari ko Mose akiremesha. Kubara 8:4

Mu guhuza urugendo rw'Abisiraheli n'urw'Itorero uyu munsi wa none, Pasiteri Desire Habyarimana aradufasha guhuza Ihema ry'ibonaniro n'ubuzima bwacu bwa buri munsi. Umuntu agizwe n'ibice 3: Umwuka, Ubugingo, n'umubiri. Ihema ryari rigizwe n'ibice 3: Hanze, ahera, n'ahera cyane.

Abantu benshi bigishijwe kuza mu rusengero, ntibabwirwa ko nabo ari urusengero hanze y'urusengero. Bakubaha Imana bari mu nkuta 4 z'urusengero, bagera hanze bakitwara uko bashatse. Ariko nusobanukirwa ko nawe uri ihema inyuma y'ihema, ubuzima bwawe buzahinduka.

Kubaho kw'Imana kuzajyana nawe mu bucuruzi, mu muryango, mu gihugu,...

Mose yubatse ihema, akurikije ikitegererezo cy'ibyo yakuye mu i Juru. Imana yamweretse igishushanyo mbonera kivuye mu ijuru. Kugira ngo inzu yubakwe barabishushanya, hanyuma bakubaka bakurikije igishushanyo.

Ikibazo ngira ngo mbaze: Harya twebwe ibyo dukora tubikurahe? Wubaka urugo ukurikije iki? Uyobora abantu ukurikije iki? Ubusore bwawe ubutwara ukurikije iki? Urambagiza ukurikije iki?

Iyo wahindutse ihema, ugahinduka urusengero rw'Imana wubaka ukurikije ikitegererezo cy'ibyo mu i Juru. Ahari wakumva ko ijuru riba kure, ariko riri muri Bibiliya. Imana yandikishije ijambo ryayo, irabitwegereza.

Urugero: Iyo umuntu akoze smartphone, ahita asohora agatabo Kavuga uko ikoreshwa. Tereviziyo ni uko, firigo ni uko, nta gikoresho na kimwe kitagira kataroge(Catalogue)

Imana yatubwiye uko tuzatwara ubuzima, ikurikije ijambo ryayo(Catalogue), ariko kubisoma byaranze! Dushobora kuzira rero ko tudasoma, dushobora kuzira ko tutabifitiye umwanya, cyangwa tukazira ko tutabihaye agaciro. Ntabwo Imana yigeze ibishyira ahantu hatagerwa, yabiduhaye mu ijambo ryayo.

Mose yubatse ihema akurikije ikitegererezo cy'ibyo yakuye mu ijuru, ntabwo yigeze akurikiza ibyo mu bwenge bwe.

Igihe cyose tuzakora ibidahuye n'ibyo Imana yaduhaye(Mu jambo ryayo, Bibiliya), tuzakora bibi! Tuzakora ibivuye mu bwenge bwacu, tuzakora ibivuye mu nyungu zacu, tuzakora amakosa.

Harya twebwe twubaka dukurikije iki?

Urugo wubatse udakurikije urugo Imana yatangiye mu ngobyi ya Edeni, ruzakunanira nta mahitamo! Ubusore utwara udakurikije ba Yozefu uko bitwaye, buzakugora. Nuba umupfakazi ntukurikize Ana uko yitwaye mu myaka 84, bizakugora. Nuba Umutambyi ntukurikize Simiyoni, bizakugora. Nuba umucuruzi ntukurikize Dorukasi, bizakugora.

Nuba umuyobozi mu buryo bwa politike ntukurikize Danyeli uko yitwaye mu bihugu 127, bizakugora. Nuba mwiza mu maso ukagira uburanga ntukurikize Esiteri, bizakugora! Nuba umukoresha w'ikoro ntukurikize Zakayo, bizakugora. Nutinda kubona urubyaro ntukurikize Aburahamu, bizakugora.

Nta na kimwe Yesu yasize atavuze. Twebwe ihema ryacu turyubaka dukurikije iki? Buri gice cyacu cy'ubuzima, hari abahamya bagiciyemo kandi babyitwaramo neza. Hanyuma baravivura ko ari inyangamugayo, babaduhaho ikitegererezo.

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Mu-buzima-bwawe-ubayeho-ukurikije-ikihe-kitegererezo-Pst-Desire-Habyarimana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)