Mu Rwanda igezweho! Byinshi kuri Amapiano,... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi njyana ifite ingoma zidunda zikagera ku ngoma z'amatwi, ukumva zirajegera. Yahaye igikundiro kidasanzwe abahanzi babashije kuyikoramo indirimbo. Wabibaza Master KG wo muri Afurika y'Epfo wasohoye indirimbo 'Jerusalema' ikamuha igikundiro umubare munini utabasha kwigondera.

Byageze n'aho iyi ndirimbo isubirwamo n'abahanzi batandukanye barimo umunya-Nigeria Burna Boy, kuva ku banyapolitiki kugera kuri rubanda rugufi barayibyina karahava. Amapiano akomeza kuba amapiano kugeza n'ubu.

Iyi njyana yadutse muri Afurika y'Epfo mu 2012, ariko abahanzi bo mu Rwanda batangiye kuyigereza mu bihe bya vuba. Abayizi barayizi.

Inyandiko zitandukanye zivuga ko Amapiano ikomoka ku njyana yo muri Afurika y'Epfo yitwa Kwaito [Ni injyana yamamaye muri Afurika y'Epfo mu 1990], ikaba umuziki ukomatanya 'kwaito' ivanzemo na Jazz na 'Deep House'.

Amapiano irenze no kuba injyana kuko ikomatanya n'imibereho n'ubuzima bwa Afurika y'Epfo, ishobora kuzaba injyana y'Isi nk'uko bimwe mu bitangazamakuru bibitangaza.

Iyi njyana 'amapiano' yatangiye kugira igikundiro kuva mu 2019 nyamara yadutse muri Afurika y'Epfo mu 2012. Kuva icyo gihe iracurangwa ku mihanda yo muri icyo gihugu, aba-Dj bakomeye barimo Dj Stokie, Junior Taurus, MFR Souls n'abandi batangira gukangurira abantu gukurikirana iyi njyana.

Dj Maphorisa wo muri Pretoria, bivugwa ko ari we wihishe inyuma y'imenyekana ry'iyi njyana mu bihe bitandukanye kandi mu gihe gito.

Mu nkuru mbara nkuru, umuhanzikazi wo mu Budage, Shaya yavuze ko hatazwi umujyi injyana 'amapiano' yakomotsemo, ariko 'ikizwi ni uko twese ari iyacu."

Iyi njyana yo muri Afurika y'Epfo imaze kuba ikimenyabose. Nko mu 2020, 'Hashtag' yiswe #amapiano yakoreshejwe n'abantu barenga miliyoni 570 ku isi.

Ndetse imibare igaragaza ko mu 2019, indirimbo ziri muri iyi njyana zumviswe ku kigero cya 116% ku rubuga rwa Spotify.

Igihe cyarageze urubuga rwa Spotify rukora urutonde rw'indirimbo ziri muri iyi njyana, bituma abantu barenga miliyoni 365 barwiyandikishaho.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo inventa.com bivuga ko iyi njyana itagizwe n'amajwi gusa, ahubwo harimo gakondo y'abanyafurika 'ku buryo ishobora kuzaba injyana ya Afurika ikunzwe mu minsi iri imbere.'

Mu 2005 hatangijwe ibihembo MTV Base Africa bigamije guteza imbere umuziki wo muri Afurika. Buri wese yibazaga injyana y'umwimerere izahagararira uyu mugabane nyuma mu 2012 itsinda rya P-Square, D'Banj n'abandi batangira kumvikanishako bashoboye Afrobeat.

Muri iki cyo gihe, bakoraga umuziki bashaka ko urenga Afurika ukagera no mu Bwongereza n'ahandi. Ari nabwo muri Afurika y'Epfo batekerezaga ku gucura injyana bise 'amapiano' bashaka ko izahagararira Afurika ikumvikanisha umwimerere wabo mu muziki.

Umuyobozi ushinzwe umuco no kuwuteza imbere muri Africa y'Amajyepfo, Sahara, yavuze ko 'Amapiano yatumye Afurika ibasha kugaragaza ibyiza nyaburanga byayo n'ubukungu bwayo.'

Imibare igaragaza ko iyi njyana yumvwa n'abantu bo mu bihugu byo mu Bwongereza, Amerika n'ahandi. Iyi njyana yahesheje akazi abahanzi DB Gogo, Focalistic, Cassper Nyovest n'abandi mu bitaramo bya AMA Fest 2021 byabereye mu Bwongereza.

Muri Nzeri 2019, umuhanzi wo mu Bwongereza, Jorja Smith yasohoye indirimbo 'All of this' yakoranye n'umunya-Ghana Producer GuiltyBeatz. Icyo gihe yarengejeho ijambo 'piano to the world' [Bisobanuye amapiano ku isi].

Yibasiwe n'abantu batandukanye bavuga ko ashaka kwigaragaza nk'aho ari we wateje imbere iyi njyana, abandi bavuga ko yifashishije Producer GuiltyBeatz 'udafite ubumenyi buhagije kuri iyi njyana'.

Jorja Smith azwi mu ndirimbo 'Get it together', yakoranye na Drake, 'Be honest' yakoranye na Burna Boy n'izindi.

Icyo gihe, Producer Maphorisa, uzwiho gucura iyi njyana yavuze ko batikubiye inyana amapiano, ko buri umwe ayemerewe ariko mu nzira za nyazo kandi agakoresha umwimerere wayo.

Kimwe mu binyamakuru byo muri Afurika y'Epfo, cyanditse ko nyuma y'ibi, umuhanzi Smith yoherereje iyi ndirimbo Producer Maphorisa arayikosora, ashyiramo umwihariko w'iyi njyana anifashiaha Producer GuiltyBeatz.

Urutonde rw'indirimbo 10 zakunzwe ziri mu njyana ya 'Amapiano' ushobora gushakisha

1.Siyathandanaby Cassper Nyovest, Abidoza, Boohle

2.Spononoby Kabza De Small, Madumane, Burna Boy, WizKid, Cassper Nyovest

3.Banyanaby DJ Maphorisa, Daliwonga, Kabza De Small, Sir Trill, Tyler ICU

4.Izoloby DJ Maphorisa, Daliwonga, Madumane, Mpura, Tyler ICU, Visca

5.Wozaby Mr JazziQ, Kabza De Small, Lady Du, Boohle

6.Dinalediby League Djz, Mpho Sebina, Abidoza, Major

7.Ababuyangaby Major League Djz, Josiah De Disciple, Aymos,

8.Soweto Baby (feat. WizKid & DJ Buckz) by DJ Maphorisa, DJ Buckz, WizKid

9.Khuza Gogoby DBN Gogo, Ama Avenger, Blaqnick, M.J, MasterBlaq, Mpura

10.Squander (feat. Niniola & Sayfar) â€" Remixby Falz, Kamo Mphela, Mpura, Niniola, Sayfar)


Master Kg ukurikirwa n'abarenga miliyoni 2 kuri Instagram, indirimbo ye 'Jerusalema' ikoze muri 'Amapiano' yamuhaye igikundiro kidashira

Bruce Melodie aherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Sawa Sawa' yakoranye na Khaligrah Jones iri mu njyana ya 'Amapiano'


Umuhanzi Elisha the Gift aherutse gusohora indirimbo 'Ishyano' ikoze mu njyana ya 'Amapiano' igezweho muri iki gihe


 Abahanzi bazwi bakora 'Amapiano' barimo DJ Lady Du, De Mthuda, DBN Gogo, Sir Trill n'abandi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SAWA SAWA' YA BRUCE MELODIE

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ISHYANO' YA ELISHA THE GIFT

">KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KAMWE' IHURIYEMO ABAHANZI 11




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110907/mu-rwanda-igezweho-byinshi-kuri-amapiano-injyana-ishobora-kuzaba-iyisi-110907.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)