Mugisha Samuel usanzwe akinira La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yo mu Bufaransa ari mu Rwanda mu biruhuko nyuma yo gusoza shampiyona.
Uyu musore w'imyaka 23 yatawe muri yombi kuri uyu wa 21 Ukwakira 2021 aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku buryo bubabaje umumotari witwa Sangwa Olivier w'imyaka 29.
Uyu munsi ahagana saa Tanu ni bwo Sangwa yatanze ikirego cye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi arega Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel w'imyaka 28.
Aba bombi bakekwaho gukubita umumotari, byabereye mu Mudugudu wa Kagara, Akagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo, anashimangira ko iperereza ryatangiye.
Yagize ati 'Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, aho mu ijoro ryacyeye bakubise Sangwa Olivier usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bishingiye ku makimbirane y'amafaranga y'urugendo batabashije kumvikana.''
Yakomeje ati 'Iperereza rirakomeje mu gihe dosiye yabo iri gukorwa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.''
Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi mu gihe uwahohotewe ari kwitabwaho mu Bitaro bya Kacyiru.
Dr Murangira yibukije ko abantu badakwiye kwihanira kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko.
Ati 'RIB irasaba abantu bose kugira ubworoherane birinda ikintu cyose cyabakururira mu makimbirane abyara ibyaha nk'ibi byo gukubita no gukomerertsanya kuko ingaruka zabyo ziremereye. Abo binaniye bitabaze inzego za Leta.''
Mugisha na Muyoboke baramutse bahamwe n'icyaha cyo Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bahanishwa ingingo ya 121 iteganya igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
Mugisha Samuel akinira Team LMP -la roche sur yon kuva mu ntangiriro z'umwaka ushize wa 2020.
Yazamukiye muri Benediction Club y'i Rubavu mu 2016, ayivamo yerekeza muri Dimension Data yo muri Afurika y'Epfo mu 2017, aho yayikiniye imyaka itatu kugeza mu 2019.
Uyu musore uvuka ku Mukamira muri Nyabihu, ni we Munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda ubwo yakinwaga bwa nyuma iri kuri 2,2 mu 2018.
Yari mu bakinnyi bane basiganwa ku magare bashoboraga kugira amahirwe yo kwitabira Imikino Olempike ya Tokyo 2020, ariko u Rwanda rubona umwanya umwe wa Mugisha Moïse.
Mu 2020, ni we mukinnyi rukumbi w'Umunyarwanda witabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare yabereye mu Mujyi wa Imola mu Butaliyani kuko abandi, bari imbere mu gihugu, bagowe no kubona ibyangombwa byo kujya mu Butaliyani bitewe na COVID-19.
Source: IGIHE