Muhanga: Abakobwa batewe inda basabwa guterwa izindi ngo bakomeze guhabwa indezo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babihera ku buhamya bwa bamwe mu baterwa inda nk'izo incuro zirenze imwe bavuga ko ibyo bibabaho bagira ngo barebe ko bakomeza guhabwa indezo.
Mukamana Karalisa ni umwe muri abo. Ku myaka 27, ubu ari hafi no kubyara umwana wa kane, kuko uwa mbere yamubyaranye na se wabo ku myaka 16.

Abarizwa mu murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga. Nyuma yo kubyarira iwabo incuro eshatu, ubu byabaye ngombwa ko ahava akajya gucumbika mu kizu kidakingwa aho umukire yamubwiye ngo azajye amucungira urutoki. Avuga ko iwabo batashoboye kwihanganira ko akomeza kuhabyarira. Ibyamubayeho byose abishinja se wabo kuko ari we wamuteye inda ya mbere afite imyaka 20 maze bikagirwa ibanga ngo umuryango utiyandarika.

Mukamana ati " Kuva data wacu yantera inda ya mbere muri 2010, natangiye guhangayika. Yahise yigira i Kigali, mbyara adahari,binsaba kwita ku mwana njyenyine. " Akomeza avuga ko yageze aho abura ubushobozi, bityo abasore n'abagabo bakajya bamushukashukisha intica ntikize y'amafaranga ngo bakore imibonano mpuzabitsina, maze na we akayemera kugira ngo abone indezo y'uwo mwana. Ati " Ni muri ubwo buryo nabyaye umwana wa kabiri ndetse n'uwa gatatu mbitewe no kuvuga ngo ndashaka indezo".

Bamwe mu baturanyi ba Mukamana basanga iyo aza gufashwa bikwiye atari kuba ageze mu mbyaro enye atagira umugabo
.
Sibomana Inyasi ati " uriya mwana yari asanzwe yitonda rwose, ntawakekaga ko ashobora kubyara akageza kuri ziriya ncuro zose adafite umugabo. Ubwo yari agize ibyago se wabo akamwangiza, iyo aza gufashwa kurera uriya mwana ntekereza ko atari kongera kubyara rwose ! "

Ibi kandi ni na byo bivugwa na nyir'ubwite usanga abakobwa babyariye iwabo batishoboye bakwiye kujya bahabwa ubufasha kugira ngo babone indezo bityo ntihagire uwabasha kongera kubagusha mu mutego abafatiranyije n'ubukene. Ati " Ubwo nari ntewe inda mu buryo ntatenyaga iyo nza kubona indezo y'uriya mwana simba narongeye kubyara nka kuriya rwose ! ".

Naho Nyiramana Beyata, wo mu kagali ka Ruli mu murenge wa Shyogwe, we asanga hari abakobwa baterwa inda ya mbere, koko batabiteganyaga ariko bamara kubyara bagakomerezaho ntibabashe kwifata. Ati " Hari abo bihita bikukiramo bakagendanirako ".

Yatinye indi nda, azibukira indezo

Ibyabaye kuri Mukamana byari bigiye no kuba kuri Nyirabera Spesiyoza w'i Gatenzi mu murenge wa Cyeza naho ho mu karere ka Muhanga. Uyu we avuga ko nyuma yo guterwa inda ku ngufu n'umugabo baturanye, abaturanyi bashatse uburyo babahuza kugira ngo ikibazo kidasakuzwa maze leta ikaba yabizamo. Kubera ko uwo mugabo yari afite urundi rugo yasabwe ko agomba kwita kuri Nyirabera igihe azaba atwite, kandi yabyara akajya atanga indezo ku mwana.

Mu ntangiriro, uwo mugabo (banze kumuvuga izina) ngo yubahirije ibyo yasabwe neza. Nyirabera ati " Yanyitayeho rwose bishoboka ku buryo nagiye kubyara mfite buri kintu cyose. Ndetse n'aho mbyariye yakomeje kwita ku mwana kugeza agize imyaka ibiri n'amezi ! " Cyakora ngo ibintu ntibyakomeje kugenda neza. " Umwana amaze kugera ku myaka ibiri, nyamugabo yatangiye kunzanaho amananiza mu gutanga indezo. Byageze n'aho ambwira ko atazongera kuyimpa niba ntemeye kongera kuryamana na we. ".

Nyirabera ibyo yarabyanze ahitamo kuyoboka iya " marato " (isoko ry'abazunguzayi) kugira ngo akomeze kwibeshaho we n'umwana we aho gukomeza kwiteza uwo mugabo washoboraga no kumutera izindi nda hejuru yo kumushako indezo.

Nubwo nta gikorwa ngo abatera abangavu inda bashyikirizwe ubutabera kubera guhishirana no kwanga amakimbirane mu miryango ; inzego zinyuranye zifasha abakobwa babyariye iwabo kwirwanaho birinda gusama izindi.

Urugero mu mwaka wa 2020, bamwe mu bakobwa babyariye iwabo bo mu kagali ka Mbare mu murenge wa Shyogwe batangiye guhabwa imfashanyo zibafasha kwiteza imbere. Muri izo mfashanyo harimo amatungo magufi nk'ingurube n'ihene. Ibi ngo ni ibibafasha kubafasha kwivana mu bukene no kumva ko leta ibitayeho ngo hato batiheba maze bamwe muri bo bakagenderako mu buraya. Gusa ikindi kiba kigamijwe ngo ni ugushaka kurengera ubuzima bw'abo bana baba bavutse ku nda zitateganyijwe.

Muberarugo Beata, ayobora Umoja Sustainable Development Center Rwanda (USDCR) , ikigo gifite umushinga ufasha abakobwa babyariye iwabo ndetse n'ababyeyi babo. Ukorera mu turere ka Musanze na Gatsibo.
Muberarugo avuga ko ikigo ayobora gifite umushinga wigisha abo bakobwa kwiyakira ndetse n'ubuzima bw'imyororokere ngo badakomeza kubyara.

Agira ati, 'Tubigisha uko bakwiyakira kuko ibyababayeho ni ibisanzwe kandi nta garuriro. Twe icyo tugamije ni ugukumira ko bakomeza kubyara, tukabigisha ubuzima bw'imyororokere. Ababyeyi nabo tubigisha kwakira abana babyaye ntibabirukane, kuko bibongerera agahinda k'ibibazo bahuye nabyo byo guterwa inda. Bagomba kubafata neza ntibabahoze ku nkeke. Bagomba no guhindura imyumvire bakigisha abana kuboneza urubyaro, bakikuramo ko ari ukubohereza gusambana'.

Muberarugo anavuga hari gahunda yo kuvugana n'abanyamategeko banyuranye, hagakorwa umushinga wo gufasha abangavu batewe inda gukurikirana abazibateye.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/muhanga-abakobwa-batewe-inda-basabwa-kuterwa-izindi-ngo-bakomeze-guhabwa-indezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)