Muhanga : Abantu 16 bakomerekeye mu mpanuka yatewe na Kajugujugu bari bagiye gushungera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iriya miti n'amaraso bari bijyanye n'iriya ndege ya Kajugujugu ya gisivile, ni ibyo kwifashishwa n'Ikigo cya Zipline gisanzwe cyohereza amaraso n'imiti mu bitaro binyuranye gikoresheje utudege duto tutagira abapilote.

Umuyobora w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko umuyaga watewe n'iriya Kajugujugu wagushije urukuta ruzengurutse kuri kiriya kigo cya RMA cyo mu Murenge wa Nyamabuye.

Yagize ati 'Bo buriye urukuta bareba indege irimo imbere, noneho izamutse (ihagurutse), umuyaga urusha imbaraga urukuta, urukuta buriyeho urumva ko rwari ruremerewe n'abarwuriye, ruba ruraguye bagwana na rwo ariko ntacyo babaye.'

Avuga ko mu bakomeretse babiri ari bo bakiri kwa Muganga mu bitaro bya Kabgayi barimo kwitabwaho, abandi ngo batashye.

Uyu muyobozi asobanura ko iriya ndege atari yo yagushije ruriya rukuta ahubwo ko rwagushijwe n'umuyaga warwo ugakubitiraho no kuba rwari rwuriwe n'abaturage.

Yagize ati 'Ahubwo utwaye indege ntiyanamenye ko baguye kuko si indege yagonze urukuta, yikomereje.'

Ababonye iyo ndege bavuga ko ari Kajugujugu ya gisivili y'umweru, yari ijyanye imiti kuri RMA ahagana saa yine za mu gitondo (10h00 a.m).

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Abantu-16-bakomerekeye-mu-mpanuka-yatewe-na-Kajugujugu-bari-bagiye-gushungera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)