Muhanga: Umugabo wakubise umugore we akamumena ijisho yakatiwe gufungwa imyaka umunani - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uregwa yakoreye ibyaha iwe mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Kibyimba, Umurenge wa Kabacuzi, Akarere ka Muhanga, akaba yarakubise umugore we akamumena ijisho.

Uyu mugabo yari asanzwe amuhoza ku nkeke kuko yari yaranabifungiwe, akatirwa umwaka umwe muri Gereza. Uregwa bivugwa ko akunda gukubita umugore we ntacyo amuhoye, akitwaza ko abiterwa no kunywa inzoga.

Uregwa yahamwe n’ibyaha yari akurikiranyweho birimo icyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe ndetse n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake uwo bashyingiranywe, biteganywa kandi bigahanishwa ingingo za 147 & 121 al.2 z’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.




source : https://ift.tt/3it6Yws
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)