Amakuru dukesha The New Times avuga ko uyu mushinga waganiriweho n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021. Biteganyijwe ko uzanononsorwa na komisiyo bireba.
Uyu mushinga ugamije kwimakaza uburyo bwo kugorora mu magereza yo mu Rwanda ndetse n’abagororwa bakabasha kubona ubumenyi buzabafasha gusubira mu buzima busanzwe no kuva mu byaha.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb. Nyirahabimana Solina yavuze ko uyu mushinga kandi uzafasha abagororwa kuba abantu batanga umusaruro ku gihugu cyabo nubwo baba bafunze.
Uyu mushinga w’itegeko uvuga ko inzego zose zifite amagereza mu nshingano zikwiriye gushyiraho gahunda zihamye zo kujijura abagororwa bagafashwa kwiga amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza ariko byose bikorewe mu mbibi za gereza.
Uretse ibijyanye n’uburezi, uyu mushinga w’itegeko unasaba ko hari zimwe mu mvugo zikoreshwa mu bijyanye na gereza zikwiye guhinduka.
Urugero, nko mu rurmi rw’Icyongereza basabye ko ‘prison’ yitwa ‘correctional facility’, ‘Prisoner’ akitwa ‘convict’ mu gihe ‘prison guard’ yasimburwa na ‘correctional officer’.
Amb. Nyirahabimana yavuze ko ibi byose byatekerejweho nyuma y’aho bigaragariye ko iyo hitabajwe uburyo bwo guhana mu magereza gusa bishobora gutuma ufunzwe ahubwo arushaho kuba mubi igihe azaba afunguwe biturutse ku buzima bukomeye yanyuzemo.
Yavuze ko u Rwanda rwafashe umurongo wo kugorora kuko abafunzwe barenga 50% bari munsi y’imyaka 40 ibintu bivuze ko bazarangiza ibihano byabo bakarekurwa.
Ati “Guhana ni ihame ariko se ni gute tubahana (abagororwa) kugira ngo igihe bazarekurwa, batazasubira mu byaha cyangwa ngo babe ikibazo kuri sosiyete basubijwemo. Aya ni amahitamo ya politike agamije gufasha abafunze kuba abaturage beza.”
Ubwo uyu mushinga w’itegeko waganirwagaho, bamwe mu badepite barimo Leonard Ndagijimana na John Ruku Rwabyoma bagaragaje impungenge ko izi mpinduka zishakwa muri gereza zishobora gutera abantu kuzajya bakora ibyaha ku bwende.
Ndagijimana yavuze ko hari abazajya bahitamo gukora ibyaha kugira ngo bajye kwiga kaminuza ku buntu. Ati “ Abantu bashobora gukora ibyaha kuko bazi ko bazajya muri gereza bagafungwa imyaka itanu, ubundi bakabasha kurangiza amasomo ya kaminuza ubwo bazaba bafunze bagasohoka bajya gusaba akazi.”
Ruku Rwabyoma we yavuze ko abantu bashobora kuzajya bakora ibyaha bashaka kujya muri gereza kuko imibereho yaho ishobora kuba myiza kuri bamwe kuruta iyo hanze.
source : https://ift.tt/3FtJGR0