Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo muri izi mpera z'icyumweru Intwararumuri za Unity Club zizihizaga isabukuru y'imyaka 25 uwo muryango w'abayobozi, abafasha babo n'abahoze mu buyobozi umaze uvutse, Dr Habumuremyi Pierre Damien uvuye muri gereza ya Mageragere yagaragaje impungenge yatewe n'ibyo yasanze muri iyo gereza.

Dr Habumuremyi umaze iminsi mike afunguwe ku mbabazi z'Umukuru w'Igihugu, avuga ko muri gereza ya Mageragere hari imyumvire mibi cyane, utakeka ku Munyarwanda umaze imyaka isaga 27 yigishwa ubumwe n'ubwiyunge.

Dr Habumuremyi yavuze ko mu matorero yo muri gereza ubundi yagombye kuba yigisha iyobokamana, usanga yiyigishiriza ivangura rishingiye ku moko. Agaterwa impungenge n'uko no mu matorero y'abadafunze haba harimo abigisha ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ikindi gice , nk'uko Dr Habumuremyi abivuga, ngo ni icy'abagereka ibyaha byabahamye kuri Leta, bakavuga ko bafunzwe gusa kubera ko ari Abahutu. Benshi muri abo bajenosideri ngo ntibahindutse, baracyari Interahamwe-Mpuzamugambi , ku buryo n'ubu babonye urwaho bakongera bakica Abatutsi. Aha ngo harimo n'abana bakomoka ku bajenosideri, wumva baragumanye inyigisho bahawe n'ababyeyi babo.

Igice cya 3 Dr Habumuremyi yasobanuye ni icy'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, usangana imvugo n'imyumvire yo guhakana no gupfobya iyo Jenoside, bikaba biteye urujijo kumva umuntu nk'uwo yifatanya n'abamumazeho abantu.

Icyiciro cya kane, ngo n'icy'abigize abahanuzi, nabo bakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Aha, amakuru natwe twashoboye kwimenyera, tuyakesha abafungiwe mu magereza anyuranye mu Rwanda, ni uko abo'bahanuzi' birirwa bavuga ko'Imana ije kubohora Abahutu ku ngoyi y'Abatutsi!'

Ibyo byiciro byose rero ngo ubona uburere mboneragihugu bahawe ntacyo bwabamariye. Dr Habumuremyi agasaba ko hashakishwa izindi ngamba, mu magereza naho hagashyirwa imbaraga zihariye zo kuranduramo ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo abafunze nabo bakajyana n'abandi Banyarwanda mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge. Ati:' Niba nk'abagorowa n'imfungwa ibihumbi ijana bafite imyumvire mibi nk'iyo, buri wese afite hanze ya gereza abandi nk'icumi bamuri inyuma, murumva ko twaba dufite abantu nka miliyoni y'ababaswe n'ingengabitekerezo ya Jenoside.'

Dr Habumuremyi yasobanuye ko avuye muri gereza ya Mageragere amaze gutegurira abo yasizemo igitabo cy'impapuro hafi 400 cyigisha uburere mboneragihugu, akizera ko kizafasha mu guhindura iyo myumvire igayitse, ariko cyunganiwe n'izindi ngamba zikwiye gushyirwaho.

Dr Habumuremyi Pierre Damien mbere y'uko afungwa yakoze imirimo inyuranye muri Leta, irimo no kuba Ministiri w'Intebe. Ni umwe mu basobanukiwe neza ibibazo bibangamiye ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda rero. Ubutwari yagize bwo guhishura ibyo yumviye i Mageragere ni ubwo gushimwa, kuko hari abandi benshi cyane bavuyeyo ibyo bahamenyeye bakabihisha, kandi bibangamiye inyungu rusange.

Umuti yatanze ngo ingengabitekerezo ya jenoside, ishobora kuba iganje no mu yandi magereza iranduke, ni uwo guhabwa agaciro amazi atarareranga inkombe.

The post Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/muri-gereza-ya-mageragere-haravugwa-ingengabitekerezo-ya-jenoside-ababishinzwe-nimutabare-amazi-atararenga-inkombe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=muri-gereza-ya-mageragere-haravugwa-ingengabitekerezo-ya-jenoside-ababishinzwe-nimutabare-amazi-atararenga-inkombe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)