-
- Bifuza guhabwa ingurane kuko bayitegereje igihe kirekire
Abavuga ibyo bo mu Tugari twa Gakoro, Gasakuza na Karwasa, ngo bari barahinze imyaka yari igizwe n'ibigori, ibishyimbo, insina z'urutoki n'indi myaka yiyongeraho amashyamba n'ibiti by'imbuto byatemwe, kugira ngo hanyuzwe umuyoboro w'amashanyarazi.
Uwitwa Nyirabambari wo mu Mudugudu wa Ruhasa, Akagari ka Gasakuza, yabaruriwe ingurane y'amashyamba abiri yatemwe kugira ngo hashingwe amapoto n'insinga. Avuga ko kuva ayo mashyamba yatemwa, amaze igihe akurikirana amafaranga y'ingurane yabaruriwe, imyaka ikaba igiye kuba itatu atarayahabwa.
Yagize ati “Baraje batema ibiti byose by'ayo mashyamba yombi, babimaramo, baratubarura ngo baduhe ingurane, igihe cyo kwishyura kigeze abandi barayabonye, njye nisanga ndi mu basigaye batayahawe. Twibaza impamvu baturobanuye mu bandi bikatuyobera. N'iyo tubajije aho bageze batwishyura, igisubizo ni ukutwizeza ko amafaranga ari mu nzira, tugategereza umwaka ugashira n'undi ukaza. Ubu amaguru yahiriye mu nzira kubera ingendo za buri munsi dukora tujya kubaza iby'izi ngurane, dusa n'abamaze kurambirwa. Twifuza ko batubwira niba iyo ngurane tuzayibona cyangwa tutazayibona ngo dukureyo amaso”.
Undi muturage wo mu Mudugudu wa Burengo, Akagari ka Karwasa, utarifuje ko amazina ye atangazwa, na we ari mu bahangayikishijwe no kuba atarigeze ahabwa ingurane y'ibibanza bye bibiri, byashinzwemo ibyuma by'amashanyarazi.
Yagize ati “Ikibanza cya mbere bagishyizemo ‘transformateur', ikindi bagitabamo insinga. Ibyo bitarakorwa, narahahingaga ngasarura ibitunga uruko ariko nanateganya kuhubaka. None ubu imyaka irenga ibiri irinze ishira, nta kintu nemerewe gukoreramo. Nategereje ko bampa ingurane wenda ngo ngure ubundi butaka buhasimbura, ariko na n'ubu ndacyari mu gihirahiro. Twasaba ubuyobozi kwita ku kibazo cyacu, bukareba uko bugikemura, kuko kidukomereye cyane”.
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko gutinda kubona inguraane kw'aba baturage, byaturutse ku makosa yagiye agaragara muri dosiye zabo. Gusa ngo ni ikibazo bagiye kwitaho, bafatanyije n'Ikigo REG, kugira ngo bagikemure mu maguru mashya.
Yagize ati “Hari ibibazo byagiye bigaragara by'abatanze amakuru atuzuye muri ye batarahabwa iyo ngurane uko ari abantu 17 muri uyu Murenge wa Gacaca, byabaye ngombwa ko dosiye zabo bazisubiramo, amakosa yarimo arakosorwa. Icyo nabizeza ni uko turakora uko doshoboye, dufatanye na REG ikibazo cyabo gikemurwe vuba”.
Icyakora uyu Muyobozi ntiyatangaje igihe nyacyo iki kibazo kizaba cyakemutse, gusa yizeza abaturage ko bizakorwa vuba.
Ikibazo cy'ababarurirwa ingurane ku mitungo yangijwe n'iyubakwa ry'ibikorwa remezo, ariko hakaba abatayihawe ku gihe baba basezeranyijwe, gikunze kugarukwaho n'abaturage bo hirya no hino.
Kigali today iracyagerageza kubaza Ikigo REG, ikirimo gukorwa kuri iki kibazo, mu gihe haboneka amakuru abyerekeyeho, tuzayagarukaho muri iyi nkuru.
source : https://ift.tt/3C7Iocj