Musanze : Diregiteri w'Ishuri wabwiye umuturage ko "abona ari Umututsi" yahamijwe amacakubiri akatirwa imyaka 7 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu wari umuyobozi w'Ishuri Ryisumbuye rya Cyapa, yahamijwe iki cyaha n'Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwari rumaze iminsi rumuburanisha kuri iki cyaha.

Ni icyaha yakoreye mu Mudugudu wa Giramahoro, Akagari ka Mpenge Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze tariki 22 Ukwakira 2020 saa mbiri z'ijoro (20h00).

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru, buvuga ko kiriya cyaha cyakozwe n'uriya mugabo kuri uriya munsi, ubwo yari ari kumwe n'abandi bari bugamye imvura muri boutique bari kumva indirimbo z'Inkotanyi n'ijambo rya Perezida wa Repubulika ubwo yarahizaga Abasenateri.

Ngo icyo gihe yababwiye abo bari kumwe ngo 'ibyo bidafite agaciro bari kumva ni ibiki ?' bamusubiza ko ari ibyo bo bashaka kumva ko na we yakumva ibyo akeneye.

Nibwo yabwiye umwe muri bo ngo arabona ari Umututsi kuko afite amazuru maremare akaba asa n'inkotanyi ngo 'nagende abwire inkotanyi bene wabo ngo kuva cyera bahize ko bazatsemba Abahutu muri Ruhengeri na Gisenyi bakahahinga itabi none bashyizwe babigezeho.

Yakomeje avuga ngo 'bagiye kubakura mu mirima yabo Inkotanyi zihahinge urumogi, ngo ariko agende abwire izo Nkotanyi ko nibibeshya bakabikora we na bene wabo bari inyuma y'ibirunga bazatwika urwo rumogi.'

Ibi bikorwa uyu mugabo yakoze bikaba bigize icyaha cy'Ivangura gihanwa n'ingingo ya 163 y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Ku italiki 07/10/2021 ni bwo Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwasomye urwo rubanza ruhanisha uwo muyobozi w'ishuli igifungo cy'imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'ibihumbi magana atanu (500 000frw).

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Diregiteri-w-Ishuri-wabwiye-umuturage-ko-abona-ari-Umututsi-yahamijwe-amacakubiri-akatirwa-imyaka-7

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)