Nana umugore wa Nick muri City Maid agiye kurongorwa n'umusore uba Belgique #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukinnyi wa Film Uwamwezi Nadege uzwi nka Nana muri muri filime y'uruhererekane ya City Maid, ni umwe mu bagezweho muri iki gihe kubera ubuhanga bwe mu gukira film.

Ubu amakuru aravuga ko agiye gukora ubukwe n'umusore usanzwe uba mu Gihugu cy'u Bubiligi bamaze imyaka itatu bakundana.

Amakuru yizewe avuga ko imihango yo gusaba no gukwa izabera mu Rwanda tariki 29 Ukuboza 2021 mu gihe ibirori byo gusezerana mu rusengero bizabera mu Bubiligi.

Amakuru avuga ko muri iyi minsi inshuti ze za hafi zabanye nawe mu bihe by'ubukumi bwe, zikomeje kumutegurira ibirori byo gusezera ku rungano basangiye byose akajya gusanga uwo yaremewe kubana nawe akaramata kugera no mu bundi buzima.

Urukundo rwa Nana na Damas rwagizwe ibanga ku bw'umutekano wabo bombi.

Uwamwezi Nadege yamamaye muri filimi zinyuranye zirimo City Maid, Rwasibo, Mutoni, Catherine, Nkubito ya Nyamunsi n'izindi.

Nana kandi asanzwe ari umushabitse mu bijyanye no kwambika abantu aho afite iduka ry'imyenda rizwi nka Nana Fashion Shop.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Nana-umugore-wa-Nick-muri-City-Maid-agiye-kurongorwa-n-umusore-uba-Belgique

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)