Ndahiro Valens Papy birangiye ahuye na wa mwana umwigana ||amusabye ikintu gikomeye (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amashusho y'umwana wagaragaye yigana umunyamakuru Ndahiro Valens Papy mu kuvuga amakuru bigatangaza abatari bake ku mbugankoranyambaga, kuri ubu uyu munyamakuru yagiye kureba ùyu mwana w'imyaka 15 maze amusaba ko yamufasha akabona ibikoresho by'ishuri, ndetse akamutera inkunga impano ye igatera imbere.

Uyu mwana w'umuhungu witwa Bizimana Emmanuel utuye mu murenge wa Mwogo mu kagari ka Kagasa yaciye ibintu mu minsi ishize ubwo Umunyamakuru yashyiraga hanze amashusho ye arimo kuvuga amakuru yigana Ndahiro Valens wa BTN. Ababashije kubona uyu mwana batangariye ubuhanga afite bavuga ko yazavamo umunyamakuru mwiza.Ibi nibyo byatumye uyu munyamakuru afata urugendo ajya kureba uyu mwana mu rugo iwabo aho yabashije kuganira n'umubyeyi urera Bizimana, amusaba ko uyu mwana yafashwa akabona amafaranga y'ishuri ,akiga neza kandi agahorana isuku.Uyu mwana ufite impano yo kwigana Valens Papy na we yongeye kumusubiriramo uko yagaragaye mu mashusho a amwigana.Ndahiro yamusezeranyije ko agiye gukora ibishoboka byose agafashwa avuga ko aricyo itangazamakuru ribereyeho.



Source : https://yegob.rw/ndahiro-valens-papy-birangiye-ahuye-na-wa-mwana-umwigana-amusabye-ikintu-gikomeye-video/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)