Ndayisaba Fidèle wahoze ayobora Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yahawe inshingano nshya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwanya yawuhawe nyuma y’aho inshingano yari afite muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge zihagaze kuko iri mu bigo byimuriwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Ndayisaba abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye icyizere cyo kuyobora SINELAC amwizeza ko inshingano ze azazikorana umurava.

Yagize ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame ku cyizere akomeje kungirira, niteguye gukoresha imbaraga nyinshi mu nshingano nshya nahawe zo kuba Umuyobozi Mukuru wa SINELAC.”

Ndayisaba yakoze imirimo itandukanye aho yabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali. Yabaye kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) ari zo nshingano yaherukaga.

SINELAC ikorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Mururu, yatangiye ibikorwa mu 1983, ifite intego yo kubyaza umusaruro no gukoresha ingufu z’amashanyarazi aturuka mu rugomero rwa Rusizi ya kabiri.

Ndayisaba Fidèle yagizwe Umuyobozi wa Sosiyete y’Amashanyarazi muri CPGL



source : https://ift.tt/3jlqWJZ
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)