Buri wese watambutse kuri Red Carpet, yari yifitiye icyizere cyo guhigika abandi, mu bahungu n'abakobwa bari baberewe. Ndimbati usanzwe umenyerewe muri Filime Nyarwanda, yaje muri ibi birori bya ''Bianca Fashion Hub' biri buhembe abantu 2 bari buhige abandi (umuhungu n'u mukobwa) yambaye bidasanzwe aho yaje yambaye ikositimu isekeje cyane ifite ukuguru kumwe.
Papa Cyangwe yaje yambaye bitangaje ariko umukobwa bari kumwe yari yambaye iherena rikoze mu gakingirizo. Ubwo banyuraga kuri Red Carpet, umushyushyarugamba Buryohe wayoboye ibi birori yamubajije byinshi, maze Papa Cyangwe asubiza ko yamwambitse agakingirizo nk'iherena ritangaje.
Ndimbati yakoze agashya muri ibi biroriÂ
Bianca wateguye ibi birori nawe yaje mu mwambaro utangaje aba umuntu wavugishije abatari bake nko gutanga urugero rwiza mu kwambara imideli.
Umukobwa wari uri kumwe na Papa Cyangwe yari yambaye iherena ry'Agakingirizo
Bianca wateguye ibirori yari yabukereye