Ngoma: Ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi cyavugutiwe umuti - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu mushinga witezweho gushyiraho sosiyete y’ubucuruzi izafasha abahinzi guhinga kijyambere no kubona isoko ry’umusaruro wabo mu buryo bworoshye.

Uyu mushinga witezweho gufasha amakoperative kongera ingano n’ubwiza bw’umusaruro wa soya n’ibigori bigurishwa ku nganda zikora ibiryo by’amatungo, unafashe abahinzi kongera inyungu iva mu buhinzi ku miryango irenga 3000. Hari kandi serivisi zizahabwa abahinzi hifashishijwe abakozi b’inararibbihionye mu kugezwaho inyongeramusaruro, ubufashamyumvire, ubwishingizi bw’ingwa n’ibindi byinshi bitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe ubusesenguzi ku musaruro w’ibihingwa n’amasoko muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Egide Mutabazi, yavuze ko uyu mushinga ugiye gufasha abahinzi mu kongera umusaruro no gukoresha ubuhanga mu kugeza umusaruro ku isoko cyane cyane ku bihingwa birimo soya n’ibigori.

Ati "Hari ibikorwa byo guhugura abahinzi mu mirima bifashishije koperative zibahagarariye, Agriterra (umufatanyabikorwa muri uyu mushinga) bifitemo uburyo bwo kwegera abahinzi no kubigisha uburyo bahingira isoko ryaguye, sosiyete bagiye gushinga rero izafasha abahinzi mu kubegera ku buryo babona amahugurwa menshi, umusaruro wabo wiyongere ku buryo nta wuzongera gutakara."

Umuyobozi wa koperative ihinga ibigori na soya mu Murenge wa Jarama, Ruganintwari Martin, yavuze ko bakunze kugira ibibazo bijyanye no kubura isoko yewe n’ryo babonye bagatinda kwishyurwa kandi bica intege umuhinzi.

Ati "Hari ibibazo twagiraga bijyanye no kubura isoko, iyi sosiyete tumaze gushinga tuyitezeho byinshi kuko twajyaga duha abandi ibigori ntibatwishyure cyangwa bagatinda, ariko iyi yo kuri ubu yanatangiye kudufasha kutugezaho inyongeramusaruro, ikindi iri kudufasha gukora ubuhinzi bwa soya n’ibigori."

Yavuze ko nyuma yo kubona amahirwe bafite ku kugurisha soya banahisemo kwagura ibikorwa byo gukomeza kuyihinga kuko bizeye kuzajya bishyura abahinzi neza hatabayeho ubukererwe.

Majyambere Viateur uyobora koperative ihinga ibigori na soya mu Murenge wa Murama we yavuze ko kuri ubu bagiye gufashwa kujya babona amafaranga yo kwishyura umusaruro w’abahinzi hanyuma bo babinyujije muri ya sosiyete bashinze, bakazajya bigurishiriza umusaruro ariko abahinzi bishyuwe.

Ati "Icyo tuyitezeho cya mbere ni ukuzamura umusaruro kuko bafite abatekenisiye benshi. Ikindi ni ukudushakira amasoko kuko bafite imbaraga n’ubushobozi, amasoko turayafite turanayabona ariko duhuriramo n’imbogamizi nyinshi, henshi batinda kwishyura koperative nayo igatinda kwishyura abahinzi bikabaviramo kwinuba cyane no gucika intege."

Umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta wubaka ubushobozi bw’amakoperative (Agriterra), Jasper Spikker, yijeje amakoperative ko bazabafasha mu kubashakira igishoro ku buryo bazajya bagurira umusaruro abahinzi babo bakabishyura, noneho bo bakagurisha umusaruro bitonze umuhinzi yamaze kwishyurwa.

Sosiyete y’ubucuruzi yo guteza imbere abahinzi izaba ihuriweho na Agriterra n’amakoperative atandatu y’abahinzi ba soya n’ibigori bazaba bafite abafatanyabikorwa barimo Akarere ka Ngoma, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) n’umuryango wa Enabel.

Abahinzi bagaragarijwe ko ikibazo cyo kubura isoko ry'umusaruro w'ubuhinzi bwabo kigiye kuvugutirwa umuti



source : https://ift.tt/3CudCKN
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)