Amagambo aturutse kuri nyirayo aba ari ingenzi cyane kandi ntiyabura kumukora ku mutima. Iteka gukunda umuntu biravuna ndetse biragorana kubyihingamo. Ariko iyo bije bigusaba kubigaragaza. Rero ntiwinige rwose, inigure maze ufate iyi nkuru utomore uwo wihebeye, uwo wahaye ubuzima bwawe yirirwe neza umunsi wose.
- Urukundo rwanjye, umutima wanjye nihebeye, ndifuza iyaba buri munsi hakabaye uyu munsi, hakaba heza nk'uko ugaragara.
- Urukundo, ndifuza iyaba nagahagaritse ku gutekereza, ariko ntibishoboka, ni nko gusaba Imana gukuraho ikirere. Ntabwo byashoboka. Ndagukunda kandi nkunda na buri gace ku mubiri wawe.
- Urukundo, uko byagenda kose, uzaba uwanjye kandi uzampora iruhande. Nzahora nkukunda nzakurinda, nzakubera imbaraga n'ubwonko, nzagufasha gutekereza. Umwamikazi wanjye, ubuzima bwanjye, buri kimwe cyanjye. Ndagukunda by'indani ni impamo.
- Urukundo, nta byo uzi se, ubundi ni wowe mpamvu ituma mbyuka nseka buri mu gitondo. Ntabwo ujya umva mu ntekerezo, iteka uzihoramo. Ni wowe nzozi ndota kandi ni wowe kintu cyiza kimbaho, ngahora nkitekereza buri segonda.
- Urukundo, nshobora kuvuga amagambo ibihumbi byinshi nkagutaka, nkavuga uburyo nkukunda, nkavuga uburyo wanyihebeye, ariko ni impamo ntabwo byaba bihagije ni ukuri.
- Byasaga n'ibitangaza cya gihe duhurira ha handi, ariko ubu noneho byarahindutse, ntituzongera guhura, tuzahorana. Umutima wanjye, ubuzima wanjye, byose byagiye aho guturiza, umunsi tuganira maze ukemera kuba uwanjye. Warakoze kuhambera umutima.
- Wanyigishije igisobanuro cy'ubuzima, iteka narabivangaga kuko ntari nzi uko kubaho biryoha kugeza duhuye.
- Urukundo, uba uhari iyo mbyutse, ndetse unamfasha kuryama urahambera sinjya ngushaka ngo nkubure kandi ndabigukundira. Rero ntacyo nakora ntagutekereje.