Ninjye muntu w'umunyamahirwe ku Isi - Umukunzi wa Muhire amwifuriza isabukuru nziza mu magambo meza y'urukundo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu magambo meza asize umunyu yifurije umukunzi wa Muhire Kevin, Cyuzuzo isabukuru nziza uyu mukinnyi wa Rayon Sports n'Amvubi.

Buri tariki ya 17 Ukwakira, umukinnyi wa Rayon Sports yizihiza isabukuru y'amavuko, kuri iyi nshuro akaba yizihiza isabukuru y'imyaka 23.

Ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru ubwo yizihizaga isabukuru ye, umukunzi we yamubwiye ko ari we muntu wahiriwe ku Isi kuba amufite iruhande.

Ati "Ninjye muntu w'umunyamahirwe ku Isi kuko mfite umuntu mwiza iruhande rwanjye... Biroroshye kujya mu rukundo na we, kuguma mu rukundo na we byoroshye kurushaho... Icyo nkwifuriza ni ukuguma wishimye... Komeza ukore cyane bebe... Isabukuru nziza rukundo, ndagukunda."

Kevin na Cyuzuzo bamaze imyaka irenga 5 bakundana, gusa urukundo rwabo bakunze kugenda barugira ibanga rikomeye, mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2020 nibwo ibyabo batangiye kugenda babishyira ahabona.

Bamaze imyaka irenga 5 bakundana



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ninjye-muntu-w-umunyamahirwe-ku-isi-umukunzi-wa-muhire-amwifuriza-isabukuru-nziza-mu-magambo-meza-y-urukundo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)