Ambasaderi Vincent Karega yatangaje ibi nyuma y'uko kuri uyu wa mbere Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko cyakozanyijeho n'abasirikare b'u Rwanda bavogereye bakajya ku butaka bwa kiriya Gihugu.
Karega avuga ko nta ngabo z'u Rwanda zambutse ngo zijye muri DRC ku bushake kuko nta makimbirane ari hagati y'ibihugu byombi cyangwa ngo habe habayeho kudahuriza hamwe ku biganiro.
Yagize ati 'Ntacyo u Rwanda rukurikiranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibyabaye ni ikosa risanzwe ribaho.'
Nk'uko nubundi byatangazwaga mu nkur zanditswe n'ibinyamakuru byo muri DRC, Vincent Karega na we yavuze ko abasirikare b'u Rwanda bari bakurikiye abacuruzi bashaka kwinjiza ibicuruzwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko umwe akaza kwisanga yageze ku butaka bwa kiriya Gihugu ariko ko yari akiri hafi cyane gusa ngo yaje gufatwa n'ingabo za DRC.
Yagize ati 'Abazi aho hantu basobanukiwe neza ko bigoye gutahura umupaka hatabayeho gushishoza. Ndibwira ko habayeho kurasa mu kirere ku ruhande rumwe cyangwa ku rundi ariko nta mirwano yabayeho. Abanyarwanda bari ku butaka bwabo, Abanye-Congo na bo bari muri Congo.'
U Rwanda na DRC byigeze kubaho bidacana uwaka mu buyobozi bwabanjirije Felix Tshisekedi gusa aho amariye gutorerwa, umubano wagiye uba mwiza kugeza n'uyu munsi.
Ibi kandi byagiye bishimangirwa na Perezida Paul Kagame wavuze ko ubuyobozi bushya bwa kiriya Gihugu cy'igituranyi bwagaragaje ubushake bwo kubana neza hagati y'ibihugu byombi ku buryo ubu DRC ari kimwe mu bihugu bibanye neza n'u Rwanda.
UKWEZI.RW