Ntibisanzwe, Umupasiteri ari gukekwaho gukomeretsa igitsina cy' umwana w' umukobwa amaraso ye akayajyana mu bupfumu kugira ngo itorero rye rikure #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y' umugabo wiyise Pasiteri aho yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha yakoreye umwana w' umukobwa w' imyaka 12 y' amavuko cyo kugerageza gukoresha amaraso ye akayajyana mu bupfumu.

Bivugwa ko uyu mu pasiteri yavuze ko amaraso y' uwo mwana w' umukobwa w' imyaka 12 , yayakoresheje afite intego yo kugira ngo yagure itorero rye .

Uyu ukurikiranyweho iki cyaha yitwa Arinze ngo yasabwe n' umupfumu witwa Mathew gushaka amaraso y' umwana bazakoresha mu bupfumu kugira ngo itorero rye rikure vuba kuruta uko byahose.

Uyu wakoze iki cyaha avuga ko yahuye n' uwahohotewe , agiye gukina mu kigo cy' imyitozo ngororamubiri.

Uyu wiyita umupasiteri ngo yashyize urutoki mu gitsina cy' uyu mwana w' umukobwa kugeza amaraso atangiye kuvamo, yahise afata ayo maraso ayashyira umupfumu.

Umutangabuhamya wari aho byabereye yavuze ko ukekwaho icyaha yatawe muri yombi nyuma yuko yari amaze kwemera ko icyo cyaha yagikoze.



Source : https://impanuro.rw/2021/10/18/ntibisanzwe-umupasiteri-ari-gukekwaho-gukomeretsa-igitsina-cy-umwana-w-umukobwa-amaraso-ye-akayajyana-mu-bupfumu-kugira-ngo-itorero-rye-rikure/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)